Imyidagaduro

Oda Paccy yiyemeje kuzenguruka itangazamakuru ryo muri Tanzaniya ngo amenyekaneyo

Umuhanzikazi Oda Paccy ubu yiyemeje kuzenguruka mu bitangazamakuru byo muri Tanzaniya kugira ngo ibikorwa bye bimenyakane muri iki gihugu kimaze kugera ku rwego rwiza muri muzika.

Ku wa mbere tariki ya 07 Gicurasi ni bwo Oda Paccy yerekeje muri Tanzaniya aho yari agiye mu bikorwa bye bya Muzika muri iki gihugu dore ko Atari ubwo mbere yari abigiyemo , ntabwo yakubitiye amaguru ubusa rero kuko ubu uyu muhanzikazi yamaze gukorerayo indirimbo mu buryo bw’amajwi  yise ‘Sweet Love’ ndetse akaba ahamya ko azanahava amaze gukora amashusho yayo agahita anayashyira hanze.

Paccy ubu yiyemeje kujya mu binyamakuru byandikira muri Tanzaniya no kuri zimwe muri Televiziyo nka ITV ,Sky Tanzania, Clouds TV hose amenyekanisha indirimbo ye yahakoreye n’izindi yakoze mbere.

Paccy ahanini utiburira iyo muganira kubera ko akunda gusetsa akomeza avuga ko we atakorerayo indirimbo ngo ahave gutyo gusa atayimenyekanishije mu bitangazamakuru dore ko muri iki gihugu ahenshi bamaze kumumenya ateganya kugaruka mu Rwanda mu cyumweru gitaha amaze kumenyekanisha muzika ye muri Tanzania.

Iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Sweet Love’ yayikoreye mu nzu itunganya umuziki ya Wanene Entertainment ndetse muri iki gihugu yanahakoreye iyitwa ‘No Body’yakoreye muri Wasafi Records ya Diamond Platinmz.

Ubwo yari yerekeje muri Tanzaniya
Akazi yagatangiye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger