AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Nyuma yo kwirukana Conte, Chelsea yemeje umusimbura we

Ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yamaze kwemeza Umutariyani Maurizio Sarri nk’umusimbura wa Antonio Conte uherutse gusezererwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’i London kubera umusaruro mubi.

Amakuru y’uko Sarri ashobora gusimbura Conte yari amaze igihe kirekire ahwihwiswa, gusa yaje guhabwa umugisha kuri uyu wa gatatu na Perezida w’ikipe ya Napoli yari abereye umutoza, iminsi ibiri mbere y’uko ikipe ya Chelsea itangaza y’uko yirukanye Antonio Conte ku mugaragaro.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ubutariyani avuga y’uko Maurizio Sarri agomba kungirizwa na Gianfranco Zola, uyu akaba yarahoze ari umwataka ukomeye wa Chelsea.

Nyuma yo kwemezwa ku mugaragaro, Sarri yagize ati” Ndishimye cyane kuba nje muri Chelsea no muri Premier League. Ni igihe gishyashya gishimishije kinjiye muri kariyeri yanjye. Ubu icyo nshyize imbere ni ugatangira akazi, ngahura n’abakinnyi ku wa mbere, mbere y’uko twerekeza muri Australia aho nzamenyera ikipe yanjye neza ubundi tugatangira gukina.”

Uyu mutoza yanijeje abafana b’ikipe ya Chelsea kuzabereka umukino mwiza kandi agatwara ibikombe dore ko ikipe ya Chelsea aba ari byo irwanira buri gihe.

Nyuma yo kuva mu kipe ya Napoli, umutoza Maurizio Sarri yahise asimburwa na Carlo Ancelotti. Amakuru avuga y’uko uyu mutoza yazanye i Londres na Jorginho wari usanzwe ari umukinnyi wo hagati wa Napoli aho byitezwe y’uko ashobora gutangwaho na Chelsea miliyoni 57 z’ama Pounds.

Biravugwa y’uko Chelsea igomba kubanza gutanga miliyoni 50 kuri uyu musore wanifuzwaga cyane na Manchester City, hanyuma miliyoni 7 zisigaye zikazatangwa nk’uduhimbazamusyi.

Maurizio Sarri, umutoza mushya wa Chelsea.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger