AmakuruImikino

Nyuma yo gutwarira Super Cup i Rubavu, APR FC irateganya no kuhakinira umukino wa gicuti

Ikipe ya APR FC ifite igikombe cya Super Cup yatwariye i Rubavu nyuma yo kuhatsindira Mukura VS Ibitego 2-0, igihe kuhakomereza imyitozo mbere y’uko igaruka i Kigali ku wa gatanu w’icyumweru tuzatangira ejo ku wa mbere.

Ibitego bya Hakizimana Muhadjili na Issa Bigirimana ni byo byaraye bifashije APR FC kwegukana iki gikombe kiruta ibindi mu Rwanda.

Nyuma yo kwegukana iki gihembo ikanahabwa sheke ya miliyoni 5 z’Amyanyarwanda, ikipe ya APR FC yamaze kwemeranya na Etincelles gukina umukino wa gishuti kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha, umukino uzabera kuri Stade Umuganda guhera saa yine za mu gitondo.

Uyu mukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu izawukina ibura abakinnyi 9 cyo kimwe n’umutoza Jimmy Mulisa, dore ko aba baraye bagarutse i Kigali mu rwego rwo gusanga bagenzi babo bo mu kipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura umukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika izahuriramo na Guinee Conakry.

Gahunda Umutoza Petrovic afite ni uko saa cyenda z’iki cyumweru APR FC yari gukora imyitozo incuro 1, mu gihe kuva ejo ku wa mbere iyi kipe izajya ikora kabiri ku munsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger