AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’abakobwa bagaragaye mu gitaramo bambaye batikwije hagaragaye undi wacyitabiriye atambaye n’agapira(Ifoto)

Nyuma y’inkundura yavuzwe ku babokbwa b’i Kigali bigeze kwitabira igitaramo basa naho bambaye ubusa, ubu byahindutse isura hagaragara undi mukobwa wakigiyemo noneho atambaye agapira hejuru.

Ubwo amafoto y’aba bakobwa yacaracaraga ku mbuga zo kuri murandasi benshi bavuga ko imyambarire bagaragaje isebetse, icyo gihe hafashwe ingamba zikakaye ku bitabira ibitaramo bitandukanye zirimo no kubanza gusuzuma imyambarire yabo byaba na byiza bakabanza kwerekana indangamuntu zabo.

Ibi byaravuzwe cyane ariko ntibyakomeje gukorwa nk’uko byari bifite umurindi uremereye mu mbaduko zabyo kuko Kugeza ubu amazi aracyari yayandi atabuza umusare kwambuka.

Usibye kwambara batikwije hejuru, hari n’uburyo bwari bwagarutsweho na Polisi y’u Rwanda bisa naho bugamije guca amajipo magufi bikabije ku bari b’u Rwanda nubwo ibi bitavuzweho rumwe n’abakunda kurimba bagaragazaga ko byaba bisa naho ari ugukubita ifuni uburenganzira bwabo.

Mu minsi yashize umukobwa yagaragaje mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction giherutse kuba kuwa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023, nta gapira yambaye hejuru uretse ko yari yambaye akenda k’imbere gafata amabere.

Iki gitaramo cyahuriyemo abahanzi batandukanye nka Kidumu Kibido wo mu Burundi, itsinda rya B2C ryo muri Uganda ndetse n’umusore w’umunyarwanda Confy.

Imyambarire y’uyu mukobwa yavugishije benshi dore ko hari n’abavugaga ko bidakwiriye ku mwari nkawe,abandi bakavuga ko ari uburenganzira bwe kwambara ahiritse cyangwa se kwikwiza kuko uwicaye nabi ababaza imberehe.

Uyu mukobwa yagaragaje mu myambarire yavugishije benshi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger