AmakuruImyidagaduro

Nyirabukwe wa Humble Jizzo yageze i Kigali

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ugushyingo , umubyeyi w’umufasha wa Humble Jizzo yageze mu Rwanda aho yaje kwitabira ubukwe bw’umukobwa we uzasezerana na Humble Jizzo.

Ubu bukwe yajemo buzabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu tariki 24 Ugushyingo 2018, abazabwitabira baturutse muri leta zunze ubumwe za Amerika batangiye kugera i Kigali nkuko bitangazwa na Humble Jizzo.

Umukunzi wa Humble Jizzo witwa Amy Alexandria Blauman wo muri Amerika biragaragara ko asa neza n’umubyeyi we wamaze kugera i Kigali, Humble Jizzo na Amy bari basanzwe babana nk’umugabo n’umugore ndetsse banafitanye umwana. Bagiye gukora ubukwe nyuma y’uko bigeze kubitegura ariko bagahitamo kubisubika.

Urugo rushya rwabo ruri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger