AmakuruUtuntu Nutundi

Nyarugenge: Umugabo yateye mugenzi we icyuma amuhora kumuteretera umugore

Umugabo wo mu murenge wa Nyamirambo, arakekwaho gutera icyuma akica mugenzi amuziza ubucuti yari afitanye n’umugore we, yakekaga ko amutereta, uyu mugabo ukekwa yatawe muri yombi na Polisi.

Bivugwa ko taliki 30, Mata 2019  Itangishaka w’imyaka 32 wo mu kagari ka Gasharu, mu Mudugudu wa Karukoro yateye icyuma mu munsi y’umutima n’uwitwa Turaziranye w’imyaka 31 y’amavuko  amuziza ko ngo yamutereteraga umugore.

Itangishaka yasanze Turaziranye iwe niho ngo yamutereye icyuma, Turaziranye yahise ajyanwa ku bitaro bya CHUK  ariko nyuma aza gupfa kubera kuva amaraso menshi.

Ikinyamakuru Umuseke cyanditse ko uyu Itangishaka afungiye kuri Station ya Police ya Rwezamenyo, mu gihe hakorwa iperereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger