AmakuruPolitiki

Nyamasheke:Umukobwa ushaka kubona umugabo birikumusaba kubanza korora ikimasa

Bamwe mu bakobwa bo mu Karere ka Nyamasheke bakora ubworozi bw’inka z’ibimasa bibafasha kwiteza imbere ariko ngo ni nabyo bakuraho amafaranga yo guha abasore ngo babashake kuko ngo nta mukobwa ufite ikimasa upfa kubura umugabo muri aka gace.

RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko ababyeyi n’ubuyobozi bahuriza ku kuba ingo zubakwa muri ubu buryo zitaramba ariyo mpamvu bari mu bukangurambaga bwo kubirwanya.

Uyu muco w’ubworozi bw’ibimasa mu bakobwa wiganje cyane mu Murenge wa Karambi. Ni umurenge uhingwamo icyayi cyane aho abahatuye bahakorera amafaranga. Ayo bakuyemo bayagura amatungo yo kwiteza imbere abakobwa nabo bakayashora mu bimasa.

Nyirahabimana Ruth umukobwa w’imyaka 22 , afite ikimasa yaguze mu mafaranga yakuye mu cyayi. Uretse kwiteza imbere nawe yemeza ko kuri we kubona umugabo byoroshye kubera iki kimasa yoroye.

Ugiye gushaka umugabo ikimasa ngo arakijyana cyangwa akakigurisha amafaranga akayaha umusore,cyangwa yazamura inzu nawe agasakara.

Abaturage baho abato n’abakuru baravuga ko bimaze gufata intera muri Karambi kuko ngo hari n’ababana amafaranga yashira akamusubiza iwabo kuzana ayandi yayabura urugo rugasenyuka.

Ikindi bavuga ni uko ngo bigira ingaruka ku bakennye aho udafite amafaranga yo gutanga ku musore ahera iwabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi,Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko babonye biteza amakimbirane bakangurira abaturage kubireka kugira ngo bajye borora biteze imbere bubake ingo zishingiye ku rukundo aho kuba ku bimasa.

Hakunze kuvugwa imico inyuranye muri Nyamasheke ku bagiye gushaka aho uretse ubu bworozi bw’ibimasa butanga amafaranga yo guha abasore, higeze no kuvugwa umuco w’isake yazimanirwaga umusore uje kurambagiza nayo yabiciye bigacika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger