AmakuruPolitiki

Nyabihu:Baratabariza umuturanyi wa bo usa n’utuye mu kirunduro

Abaturanyi ba Ntakirutimana Chantal, bahangayikishijwe bikomeye n’uburyo bubabaje abayeho, nta nzu, nta biryo, nta bwiherero, nta cyiciro cy’ubudehe ndetse nta n’amikoro yibanze yo kumugoboka mu kibazo runaka.

Uyu Chantal ni umubyeyi w’abana babiri atuye mu mudugudu wa Nyirabashenyi, mu Kagari ka Jaba,umurenge wa Mukamira ni mu Karere ka Nyabihu ,mu Ntara y’Uburengerazuba.

Uburiri bufatanye n’amashyiga

Abaturanyi be bavuga ko uyu mubyeyi abayeho uko umwanzi abishaka,kuko atagira epfo na ruguru, uhereye ku bana babiri yabyaye akaba adashoboye kubarera,ndetse umwe muri bo witwa Enock uri mu kigero cy’imyaka 7 akaba atarakandagira ku ishuri kuva yavuka.

Ntakirutimana Chantal abana n’umugabo ariko si we babyaranye abana babiri afite, amakuru agera kuri Teradignews.rw avuga ko inzu y’imbaho n’amabati ashaje babamo, bayitijwe n’umugira neza kugira ngo bayibemo imyaka ahinze inyuma yayo yere ifite umutekano.

Uwamahoro Christine ni umuturanyi we avuga ko umuturanyi we abayeho mu buzima bubi uretse kuba nta kundi yabigenza agahitamo kwemera urwaje.

Ati’:” Inzu abamo ni imyenge, hejuru nta mabati mbese ayibamo nk’agakingirizo gusa, uko muyibona ntigira aho gutekera kuko amashiga n’uburiri birafatanye, nta bwiherero igira ndababwiza ukuri ko kwihagarika bimusaba kujya mu baturanyi bamwe baranamurambiwe, bivuga ko hari igihe kizagera akazajya ajya mu kigunda”.

Uwamahoro Christine avuga umuturanyi we abayeho mu buzima bushaririye

Yakomeje avuga ko uretse no kuba aba muri iyi nzu imeze nk’ikirunduro nayo atari iye ahubwo yayitijwe n’umugira neza wamubonaga asembera hanze, kugira ngo imyaka ayihinze inyuma izajye yera itekanye.

Ati’:”Buriya mu mubona iriya nzu nayo si iye, yarashaje kandi ntibayimusanira atayishyura kuko bayimutije atagira aho yegeka umusajya,urumva ko ibibi birutanwa, asa n’umurindira imyaka iyiteye inyuma nawe akayiberamo Ubuntu”.

Iyi nzu Chantal abamo ntigira Fondasiyo imbaho zirikwerera, nta buriri buyirimo, uyirimo aba areba hanze bisanzwe yaba araranganyije amaso mu bikuta byayo bigizwe n’imbaho cyangwa mu mabati hose ureba hanze.

Ntakirutimana w’imyaka 30 y’amavuko yabwiye Teradignews.rw ko uko abayeho yiyakiriye kuko agoswe n’uruhumbajana rw’ibibazo cyane cyane iby’ubukene no kuba atabasha kwivuza kuko nta bwisungane mu kwivuza afite bitewe n’uko ubu nta cyiciro cy’ubudehe abarizwamo.

Icyumba n’uburiri abana bararaho

Yagize ati'” Iyo ibibazo bibaye byinshi ugeraho ukamenyera kubana nabyo, nta mikoro mfite ariko mbonye aho kuba nazajya nca incuro mfite aho ntaha, imbeho yo muri iyi nzu ni nyinshi cyane cyane iyo imvura yaguye ariko narayimenyeye ni nko kurara hanze ariko nta kundi,iyo nabonye utwo nsamira igifu ndiruhutsa kuko ubu nibyo nshoboye gushakisha ntakindi”.

“Simbona uko nivuza nta cyiciro ngira,iyo narwaye nivurisha ibyatsi cyangwa naba hari aho naronkeye nkajya muri Pharmase, Enock ntiyiga kuko ntitwabura Ibyo kurya ngo ubone ibihumbi bibiri 2000frws byo kumwishyurira gusa Leta imfashije bimwe nanjye ndacyari muto nakomeza ngashakisha “.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal avuga ko uyu muturage bagiye kuba bamukodeshereje inzu kugira ngo abana babeho neza.

Imbaho zubatse iyi nzu zarashaje

Ati: “Namaze kuvugana n’abandi bayobozi ku kibazo cy’uriya muturage, gusa ngo uriya mugabo afite ni uwakabiri, ubwo rero kumufasha biragoye ariko kubera inyungu z’abana twafashe umwanzuro wo kuba tumukodeshereje kubera ko nta munyarwanda ukwiye kuba muri buriya buzima bumeze kuriya.”

Igice cyo hejuru cy’iyi nzu cyavuyeho amabati
Uko hejuru hagaragara
Nta Fondasiyo igira ibisimba byakwinjiramo
Uburiri bw’abana ni uku busashe

Ukeneye kuduha amakuru cyangwa kwamamaza Vugana natwe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger