AmakuruUtuntu Nutundi

Ntibisanzwe:Pasiteri yashyize amavuta mu gitsina cy’umugore a utwite koresheje icye kugira ngo azabyare neza

Polisi muri Leta ya Ondo muri Nigeria, yafunze pasiteri wo mu itorero, The Celestial Church of Christ, CCC, witwa Gbenga Filani, wabwiye umugore utwite inda y’amezi atanu ko kugira ngo abyare neza ari uko yamusiga amavuta mu gitsina cye, akoresheje igitsina cye kuko ngo umwana yitambitse mu nda.

Ibi pasiteri yabikoreye mu rusengero ubwo yatumizagaho uyu mugore amazina ye yagizwe ibanga.

Naija News ivuga ko uyu mugabo ari guhatwa ibibazo ku kuba yaba yarafashe urutoki rwe rurerure, akarukoza mu mavuta, akayasiga mu gitsina cy’umugore nyuma akamusambanya avuga ko byari kuba byiza ari umugabo we ubikoze gusa ariko ngo nta kundi yari kubigenza.

Uyu mugore w’imyaka 19 yihutiye kujya kuri polisi akimara kumva ibintu bitameze neza avuga ngo Pasiteri yambwiye ko umwana yitambitse mu nda ntazabyara neza.

Ashyira amavuta mu myanya y’ibanga yanjye nyuma arambwira ngo kugira ngo agere ku mwana neza reka akoreshe igitsina cye.

Yambwiye ko ubundi ibyo byari gukorwa n’umugabo wanjye ariko ngo ubwo adahari nimureke mbikore.

Uyu mugore avuga ko nyuma yo kuryamana n’uyu mupasiteri ari bwo yagaruye ubwenge mu gihe Filani yamubwiye ko atagomba kugira uwo abibwira habe na nyina umubyara. Yamubwiye ko naramuka abivuze azapfa.

Umuvugizi wa Polisi muri Ondo, DSP Funmilayo Odunlami, yavuze ko Fani asanzwe atanga ibiganiro kuri radiyo muri Ondo kandi ko yamaze gutabwa muri yombi.

Pasiteri Gbenga Filani, afungiwe ku biro bya polisi biri ahitwa Igbatoro muri Akure mu gihe iperereza rikomeje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger