AmakuruUtuntu Nutundi

Ntibisanzwe! Umwana w’imyaka 9 agiye kurangiza Kaminuza

Umwana witwa Laurent simons  wo mu Bubiligi agiye gukora ibidasanzwe arangize Kaminuza mu  akiri muto cyane kuko afite imyaka icyenda y’amavuko gusa, ni ibintu byatangaje benshi.

Uyu mwana w’umuhungu uri mu mwaka we wa nyuma ngo arangize Kaminuza mu ishami rya Electrical Engineering, yatangiye amashuri abanza nk’abandi bana, nyuma yo kurangiza umwaka wa mbere w’amashuri abanza, yarihuse bidasanzwe ndetse abana bagenzi be baramutangarira ku buryo na we atazi uko byagenze.

Ku myaka itandatu bahise bamushyira mu mashuri yisumbuye, kuko ibyo yagombaga kwiga mu myaka itandatu yari yamaze kubishyira mu mutwe mu mezi 18 gusa.

Ku myaka umunani gusa yagiye mu kiruhuko cy’amezi atandatu, agaruka gukomeza Kaminuza none ubu ari mu banyeshuri barangije.

Uyu mwana ntasanzwe kuko na Kaminuza itamugoye rwose! Nyuma y’amezi icyenda gusa muri Kaminuza, uyu muhungu mu Ukuboza azahabwa impamyabumenyi mu bijyanye na ‘Electrical Engineering’.

Uyu mwana uri gufatwa nk’umujeni (Genius) yavuze ko rwose na we atazi uko byagenze kuko ngo nta mbaraga zidasanzwe yakoresheje, ibi yabitangaje aganira na BBC.

Laurent afite amatsiko y’uburyo ikoranabuhanga ryafasha umubiri w’umunt. Umushinga ari gukoraho mu kurangiza Kaminuza ni  uwo kureba uburyo ikoranabuhanga ryafasha ubwonko gukora . Ubwonko arashaka kubuhuza n’agakoresho k’ikoranabuhanga. Ako gakoresho kajya kareba neza imikorere y’ubwonko buri kanya.

Uyu mwana avuka ku babyeyi b’abaganga, nawe avuga ko yifuza gukora impamyabumenyi y’ikirenga mu buvuzi. Ibyo yifuza ariko birenze kuvura gusa kuko yifuza gukora urugingo rw’urukorano akaba yakora nk’ubwonko, umutima, amaso, igifu n’ibindi.

Ingingo z’inkorano nk’impyiko n’umutima bikora nk’ibisanzwe byaremanywe umuntu  waremwe n’Imana, ziracyari mu bitekerezo by’abahanga kubera indwara zazo zica abantu benshi, uyu mwana rero intego afite ni ukongerera abantu iminsi yo kubaho n’ubwo abenshi bizera ko igenwa n’Imana.

Aganira na BBC Laurent ati: “Intego yanjye ubundi ni ukongerera abantu kurama”.

Uyu mwana avuga ko ashaka gukora ibi ahereye kuri nyirakuru na sekuru kuko ari bo babonye ko afite ubwenge budasanzwe na mbere y’uko ajya ku ishuri kuko yarezwe na nyirakuru na sekuru.

Ubwo abarimu ku ishuri ribanza babwiraga ababyeyi b’uyu mwana ko afite ubwenge budasanzwe ariko ntibabyemere bakumva ko ari kwa kundi baba bashimagiza umwana ariko abarimu bafata umwanzuro wo kubigenzura kuko nabo babonaga ishuri yageragamo atarikwiye.

Usibye kuba afite ubwonko bufata bidasanzwe n’igipimo cy’ubwenge (intelligence quotient (IQ) cya 145, uyu muhungu anafite ubuhanga mu gusesengura ibintu runaka.

Se avuga ko mu masomo ye, ku wa mbere bamutangiza isomo rishya, ku wa kabiri akajya muri laboratoire, ku wa gatatu agafata amasaha umunani yo kuryigaho asoma.

Ati: “Ku wa kane ahura n’abarimu akababaza ibibazo kuri iryo somo, ku wa gatanu agakora ikizamini kandi akagitsinda. Abandi banyeshuri bibafata hagati y’ibyumweru icyenda na 12”.

Kugira ngo Laurent atabangamirwa n’ikinyuranyo cy’imyaka ye n’abo bigana, inshuro nyinshi biba ngombwa ko yigishwa ukwe kuko n’umuvuduko ariho si uwabo.

Nubwo arangije Kaminuza, se avuga ko mu buzima busanzwe umuhungu we yishimisha kimwe n’abana b’ikigero cye.

Gusa amaze no kwamamara kuko nka Instagram ye ikurikirwa n’abantu ibihumbi 35, aha ahashyira amafoto ari kumwe n’imbwa, ari kwidumbaguza cyangwa ari kuganira n’abanyamakuru.

Laurent simons  agiye kurangiza Kaminuza ku myaka 9 gusa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger