Imyidagaduro

Ntabwo bitwaga Just Family ahubwo iri zina bararyibye

Itsinda Just Family ryahoze rigizwe n’abasore nka Bahati, M.green na Croidja rigakundwa n’abantu batari bake hano mu Rwanda , hari amakuru avugako biyise izina Just Family baryibye itsinda  ribyina imbyino zigezweho ( Dance Modern) ahagana mu mwaka wa 2003.

Ababyinnyi bari basanzwe bagize itsinda ribyina ryahoze naryo ryitwa Just Family, bavuze ko abasore biyitiriye izina ryabo nyuma yo kubasura aho babyiniraga Kimihurura bakumva iryo zina rimaze gukora amateka, niho abo basore bagize Just family kugeza ubu  bahise baryiyitirira baryubakiraho amateka mubyo kuririmba kuko ryari risanzwe rizwi n’abantu benshi.

Iri tsinda ribyina rivugako baryibye izina , ryabitangarije mu kiganiro batumiwemo  kuri televiziyo Rwanda.

Bagize bati:’ Izina Just Family ni izina rya club y’ababyinnyi ntabwo ari  iyabaririmbyi, ryahoze rikoreshwa natwe mugihe twarimo kubaka izina mu bijyanye no kubyina Dance Modern n’uko bariya basore batatu tuza kumva bararyiyitiriye biyuma itsinda ryacu risubuira inyuma’.

Bavuze ko nyuma yo kwibwa izina ryabo byabateye igihombo gikomeye kuko ari kimwe mu mbarutso yatumye itsinda Just Family ryahoze ribyina riva mu babyinnyi bwazwi hano mu gihugu.

Just Family ni itsinda ryamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda kurwego itsinda rya Urban Boyz ryaririhagazeho ariko rikaza gutandukana aho umwe muribo uzwi ku izina rya Bahati yabavuyemo agakora indirimbo zihimbaza Imana ndetse akanavuga amagambo atandukanye avuga nabi itsinda yahozemo n’uburyo ngo bakoreshaga amarozi cyane mu muziki wabo.

Amakuru ajyanye n’ubu bwambuzi aracyakurikiranwa kuburyo mu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho ukuri , guhagije  kugira ngo abakunzi b’iri zina barusheho gusobanukirwa ukuri nyako hagati y’abavuga ko bibwe n’abibye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger