AmakuruPolitiki

NONAHA! Imirwano irikubuguzanya hagati ya M23 na FARDC i Sake

Umutwe wa M23 na FARDC/Wazalendo, imirwano hagati yabo yongeye kubura guhera saa kumi z’igitondo kuri uyu wa Mbere, aho amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko irimo kubera ku gasozi ka Ndumba ndetseno ku tundi dukikije Umujyi wa Sake.

Amakuru atangazwa n’umunyamakuru Justin Kabumba, aravuga ko M23 ari yo yagabye ibitero mu gicuku igamije kwirukana Wazalendo ariko aba bagumye mu birindiro byabo.

Ni mu gihe abegereye M23 bo bavuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa barimo SADC ari bo bagabye igitero ku muhanda Sake-Goma no ku muhanda Minova-Shasha.

Uyu avuga ko ubu hagiye gushira amezi abiri M23 igerageza kwigarurira Umujyi wa Sake ariko yabinaniwe, mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko M23 ari yo yanze kuwufata kubera imiterere yawo ahubwo ikawugota.

Hagiye hagwa bombe, inkambi za Monusco n’ibirindiro bya FARDC biraterwa ariko umujyi kugeza ubu biragoye kwemeza uruhande ruwugenzura.

Aka gasozi ka Ndumba gakomeje kurwanirwa, biravugwa ko ari ingenzi cyane ku muntu waba ushaka kugenzura igiturage cya Shasha, ku muhanda Goma-Minova.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger