AmakuruImyidagaduro

Nishishikare J.De Dieu watumiye The Ben yafunguwe

Umuyobozi wa Sosiyete ‘Now Now’ iherutse gutumira The Ben i Burundi Nishishikare Jean De Dieu , yafunguwe nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi na Polisi ubwo yari mu nzira yerekeza i Kigali.

Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’ibitaramo The Ben yakoreye i Bujumbura, Nishishikare wari watumiye uyu muhanzi yifuje kumutungurana n’ikipe y’i Kigali yabafashije mu bitaramo ngo abashimirire mu Rwanda akazi bakoze i Burundi.

Ku wa Gatandatu, tariki 7 Ukwakira 2023, ubwo Nishishikare yari mu nzira yerekeza i Kigali, yatawe muri yombi na Polisi y’i Burundi.

Amakuru yakwirakwiriye ni uko yari akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka gutoroka adatanze umusoro ku mafaranga yakuye mu bitaramo.

Icyakora nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 8 Ukwakira 2023, Nishishikare yaje kurekurwa.

Umwe mu bantu ba hafi ba Nishishikare twaganiriye yatubwiye ko ubu ameze neza ndetse nyuma yo kurekurwa yatangiye gutekereza gukomeza ibikorwa bye uko yari yabiteguye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Nishishikare, akirekurwa yagaragaje ko yishimye ndetse atazigera acibwa intege n’ibyamubayeho.

Yagize ati “Imana ni Imana, abanzi banjye ndacyahari! Burundi munyizere ntabwo nzigera mpagarara kuko ubu ni bwo buzima bwanjye.”

Nishishikare ni we wateguye ibitaramo bibiri The Ben aherutse gukoreramo amateka mu Mujyi wa Bujumbura harimo icya VIP cyabaye ku wa 30 Nzeri 2023 ndetse n’icya rusange cyo ku wa 1 Ukwakira 2023.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger