AmakuruPolitiki

Niger:Igitero cyambere cy’intagondwa kuva haba Coup d’Etat cyahitanye benshi

Abasirikare nibura 29 ba Niger biciwe mu gitero cya mbere cyiciwemo abantu benshi kuva igisirikare cyahirika ubutegetsi mu kwezi kwa Nyakanga (7) uyu mwaka.

Minisiteri y’ingabo ya Niger yavuze ko abo basirikare bishwe n’intagondwa ziyitirira Islam zibarirwa mu magana, zikoresheje “ibiturika bikozwe mu buryo gakondo [butari ubwo mu nganda] hamwe n’imodoka z’ubwiyahuzi”.

Iyo minisiteri yongeyeho ko “abakora iterabwoba babarirwa muri za mirongo” na bo biciwe mu gitero cyo gusubiza inyuma abo bateye, cyabereye hafi y’umupaka na Mali.

Ibitero by’intagondwa ziyitirira Islam byariyongereye kuva igisirikare cyafata ubutegetsi.

Abasirikare bahiritse ubutegetsi bavuze ko bahiritse guverinoma ya Perezida Mohamed Bazoum kubera ko umutekano wari urimo kuzahara.

Ubufaransa burimo gukura muri Niger abasirikare babwo 1,500 mbere yuko uyu mwaka urangira, nyuma yuko agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi kokeje igitutu Ubufaransa ngo buhavane abasirikare babwo.

Abo basirikare b’Ubufaransa bamaze igihe barwanya intagondwa muri Niger, zirimo izahageze ziturutse muri Mali mu 2015.

Ku wa kane w’icyumweru gishize, intagondwa zibarirwa mu magana, zagendaga kuri za moto, zishe abasirikare 12 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Niger.

Abasirikare nibura 17 bishwe mu kwezi gushize mu kindi gitero hafi y’umupaka na Burkina Faso.

Hakomeje no kubaho ukwiyongera kw’urugomo rw’intagondwa ziyitirira Islam n’urw’inyeshyamba mu gihugu cya Mali, gituranye na Niger, nyuma yuko abasirikare b’Ubufaransa bahavuye, na nyuma yuko ingabo za ONU muri Mali, zo mu butumwa buzwi nka MINUSMA, zigabanyije ibikorwa byazo mu kwitegura kuhava, ku busabe bw’agatsiko ka gisirikare kaho.

Mali ubu irimo gucungira ku itsinda rya Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya mu kuyifasha kurwanya intagondwa ziyitirira Islam.

Mu kwezi gushize, abategetsi ba gisirikare ba Mali, Burkina Faso na Niger bashyize umukono ku masezerano y’umutekano, basezeranya gufashanya mu kurwanya intagondwa cyangwa ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose buvuye hanze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger