AmakuruImyidagaduro

Nigeria: Abayislamu bahaye umuraperi Falz iminsi 7 yo gusiba amashusho y’indirimbo ye “This is Nigeria”

Umuraperi wo muri Nigeria nyuma yo gukora indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi yise “This is Nigeria” ,  MURIC (The Muslim Rights Concern)  yasabye uyu muhanzi guhanagura amashusho (Video) yiyo ndirimbo bitarenze iminsi irindwi ndetse agasaba n’imbabazi Abanyanigeria bose, bitabaye ibyo akaba yajyanwa mu nkiko.

Abashinzwe kurengera uburenganzira bw’Abayislamu muri Nigeria bavuze ko ayo amashusho agaragara muri iyi ndirimbo ahabanye cyane n’imyemerere yabo dore ko Falz akora ayo mashusho yakoresheje abakobwa bambaye umwambaro wa Hijab bari kubyina injyana ya  “shaku shaku” n’ibindi Abayislamu bavuga ko bihabanye n’uwo mwambaro.

Si abayislamu gusa iyi ndirimbo yibasiye  hari mo n’ubuyobozi bw’ igihugu ndetse n’abandi bayobozi b’amadini bakoresha ivuga butumwa bigwizaho imitungo, muri iyi ndirimbo kandi hagagaramo ubukene , umutekano muke uba  kumihanda yo mu mijyi itandukanye yo muri Nigeria , Ubujura bwitwaje intwaro , Riswa nki kiza cyibasiye igihugu.

Abahagarariye Bahd Guy Records ari nayo uyu muraperi Falz akoreramo bavuga ko badateganya guhagarika amashusho yiyi ndirimbo mgo nibabatumiza mu rukiko bazitaba.

Iyi ndirimbo aho isohokeye imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 4 ikaba iza mu ndirimbo ziri kurebwa cyane muri Nigeria. Igitekerezo cy’iyi ndirimbo gisa neza nicyi indirimbo   “This is America” y’umuraperi wo muri Amerika Childish Gambino.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger