Amakuru

Nigeria: Abantu 86 biciwe mu bushyamirane bw’abahinzi n’aborozi

Mu gihugu cya Nigeria ubushyamirane bw’abahinzi n’aborozi bwahitanye ubuzima bw’abantu 86, nyuma yaho bamwe mubahinzi bafatiwe bugwate batanu bakicwa nyuma hakabaho igikorwa vy kwihorera.

Ubu bushamirane bwaturutse ahanini ku kuba abahinzi bashinja aborozi kuboneshereza imyaka, abarozi nabo bigatuma bijundika aba bahinzi,. Imirwano yabereye mu karere ka Barkin Ladi gakunzwe no kurangwamo mirwano nk’iyo .

Indi mirwano yadutse muri iki gihugu ni ishyamiranya amadini n’amoko rwagati mu gihugu cya Nigeria gusa imwe ni mwe igenda ihagarikwa itaragera kure n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.

Iyi mirwano yo kwihorerea hagati y’abahinzi n’aborozi  BBC ivuga ko usibye kuba haguyemo abantu benshi yatumye yaduka indi mishyamirano hagati y’amadini n’amako muri ako karere kabereye imirwano.

Gusa kuri ubu igiporisi cya Nigeria cyageze muri ako gace kabereyo imirwano murwego rwo kurinda ko hakaduka indi mirwano nkiyo bityo ikumirwe hakiri kare.

Umwe mubahinzi acunze agace atuyemo
Umurwanyi w’umworozi acunze amatungo ye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger