AmakuruUrukundo

Ni byiza kubaho amaguru yawe afunze : Nicki Minaj

Umuraperikazi wo muri Amerika, Nicki Minaj wagiye avugwaho guhinduranya abasore bakundanaga yatangaje ko ku nshuro ya mbere mu myaka 20 ishize abayeho adakundana yasanze ari byiza kubaho hagati y’amaguruye hafunze.

Nicki Minaj ufite izina rikomeye mu ruhando rwa muzika muri leta zunze ubumwe za Amerika yabwiye ikinyamakuru People.com ko yasanze ari byiza cyane kubaho nta mukunzi agira cyane ko bimubayeho ku nshuro ya mbere kuko yatangiye gukundana akiri muto.

Yagize ati:” Ku nshuro ya mbere mu buzima bwanjye nibwo mbayeho nta mukunzi mfite.” , Uyu muhanzikazi w’imyaka 35 y’amavuko, yahishuriye abantu ko burya bwose yatangiye gukundana bya nyabyo ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko.

Ubwo yaganiraga niki kinyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kamena 2018, Nicki Minaj yakomeje agira ati:“Ndibuka uko niyumvaga buri munsi mu buzima bwanjye naho nabaga ndi muri uwo murongo w’urukundo, natangiye undi murongo wa kabiri wo kubaho njyenyine, ku mpamvu nyinshi. Vuba aha rwose nahisemo kubaho, guhumeka, kurya, gusinzira, gukora no kuvuga nta mukunzi mfite. Ni ibintu byankoze ku mutima.”

Yakomeje avuga ko kubaho wenyine bimufasha kumva akomeye nk’umunyembaraga kuko akiri muto udakeneye umugabo kugirango abone amafaranga.

yagize ati” Ndacyari muto. Sinkeneye umugabo kugirango mbone mafaranga. simukeneye kugirango mbone akazi, ntabwo nshaka kwishyiraho icyo gitutu , mbibona ari uko mbyishakiye nkabikora mbishatse . Ni byiza kubaho amaguru yanjye afunze.” Aha yashakaga kumvikanisha ko abo bakundana bose baza bamusaba kuryamana ariko ngo mu nshuro zose yabikoze yasanze ari byiza kubaho utabikora.

Nicki Minaj asa nuwazinutswe abagabo kuko yatangaje ko ari umugore w’icyamamare akaba yariyemeje kumara umwaka nta mugabo abonanye nawe, asoza yagize ati:”Nanga abagabo.”

Nicki Minaj yavuze ko kubaho adakora imibonano mpuzabitsina ari byiza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger