AmakuruAmakuru ashushyeImikinoUrukundo

Neymar Jr yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka 6 mu rukundo

Neymar Jr, Rutahizamu wa PSG ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil La Selecao yamaze gutandukana na Bruna Marquezine bakundanaga kuva muri 2012.

Amakuru y’isenyuka ry’urukundo rwa Neymar na Marquezine rwari rumaze imyaka itandatu yemejwe n’uyu munyamideri ukomoka muri Brazil, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Quem cy’iwabo.

Bruna aganira n’iki kinyamakuru yagize ati” Ni byo twatandukanye. Ni icyemezo cye[Neymar] gusa haracyariho ubwubahane bukomeye hagati yacu.

Neymar w’imyaka 26 n’uyu mukunzi we w’imyaka 23 bamenyanye bwa mbere muri 2012, gusa bavuzweho kugenda bashwana incuro nyinshi. Muri Mutarama uyu mwaka, ni ho Neymar n’uyu mukobwa bari barongeye gushyira urukundo rwabo mu ruhame. By’umwihariko mu minsi ishize, hari amakuru yavugaga ko aba bombi bitegura kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu gihe amakuru aturuka muri Brazil avuga ko uyu rutahizamu wa PSG n’umukunzi we batanye kubera impamvu za Politiki, Marquezine yavuze ko ibivugwa ari ibihuha.

Ati”Ndashaka kugira ngo ibinntu bisobanuke neza. Ndagira ngo bisobanuke ko tutatandukanye kubera impamvu za Politiki. Twatanye ku bw’impamvu ze, gusa haracyariho ubwubahane bukomeye hagati yacu, birasobanutse cyane.”

Neymar na Marquezine ibihe bikiryoshye.
Mu minsi ishize aba bombi biteguraga kurushinga birangira bipfuye.

 

                                                                        Le Parsien

Twitter
WhatsApp
FbMessenger