AmakuruImikino

Nduhungirehe yibasiye Musanze bivugwa ko yategeye abakinnyi bayo ngo bateshe Rayon Sports amanota

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze ikipe ya Musanze bivugwa yo yemereye abakinnyi bayo ibya Mirenge ku Ntenyo ngo bateshe Rayon Sports amanota, nyamara barabuze 100,000Rwf yo kwiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro.

Ni nyuma y’amakuru yavuzwe ko buri mukinnyi wa Musanze FC yemerewe guhabwa 300,000Rwf mu gihe baba batsinze Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona bazahuriramo kuri uyu wa gatanu.

Amb. Nduhungirehe abicishije kuri Twitter ye yagize ati” Aho guteza imbere football mu rubyiruko, aho gushishikariza amasosiyete y’ubucuruzi gushora imari muri ruhago, dore ibyo turimo! Niba dushaka kwica burundu football mu Rwanda, ibintu nk’ibi bikaba buri munsi ababishinzwe barebera, na twe twese dufunze amaso, nababwira iki ?”

Igitekerezo cya Ambasaderi Olivier Nduhungirehe cyahawe umugisha na bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, abandi bamwibutsa ko na Rayon Sports yari yemereye abakinnyi bayo ibya Mirenge kugira ngo bakure amanota atatu kuri APR FC.

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc wa RadioTV10 yagaragaje ko yemeranya na Olivier Nduhungirehe, avuga ko atumva impamvu inzego zikurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda cyo kimwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha zidakurikirana ibintu nka biriya.

Ku bwa David Bayingana na we ukorera RadioTv10, asanga nta mpamvu yo gukomeza kwibaza kuri Musanze FC ngo kuko nta tegeko rihana uwanze kwitabira igikombe cy’Amahoro.

Ati”Mu gihe bidahanirwa iyo utitabiriye igikombe cy’amahoro, iyo ni choice yabo.. Naho ibya Prime ya 300k, wamenya gute ko ar ibyo, wenda hari Umunyamusanze utifuza ko Rayon idatwara igikombe ahitamo gutanga prime.. Hari ibintu bigorana kubyemeza.. Urabireba ukabireka ahubwo ukitegura.”

Uwitwa Muhire Kent yabajije Nduhungirehe niba yaba yaramenye niba ubwo Rayon Sports iheruka gukina na APR FC abakinnyi bayo baremerewe uduhimbazamushyi tw’arenga 300,000. Muhire yamubajije impamvu kuri Rayon Sports byabaye ibisanzwe, ariko kuri Musanze bikaba byabaye ikibazo.

Olivier Nduhungirehe yamusubije ko Rayon Sports ifite ubushobozi bwo kubona ariya mafaranga, kandi ikaba yarategeye abakinnyi bayo ikina na APR FC kuko zari zihanganiye igikombe.

Ati”Rayon Sport ni ikipe ifite ubushobozi bwo kwishyura ayo mafaranga, cyane cyane iyo igomba gukina na APR bihatanira igikombe. Naho Musanze, usobanura ute ko ikipe itabasha kwishyura 100K yo kwiyandikisha mu gikombe cy’amahoro itanga primes zingana kuriya?”

Muri rusange Nduhungirehe yumva ko kuba Musanze yaremeye gutanga ariya mafaranga kandi nta bushobozi ibifitiye. Asanga biriya ari kimwe mu byica umupira w’amaguru bikwiye gushakirwa umuti.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger