Amakuru ashushye

Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz ari i Kigali

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018, Diamond Platnumz yasesekayeku kibuga ‘ indege i Kanombe nyuma yuko yari amaze iminsi atangaje ko yifuza kuza kugura inzu mu Rwanda.

Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz mu muziki cyane kubera indirimbo ze zikunzwe cyane haba muri Tanzaniya ndetse no muri Afurika  nzima , aje i Kigali nyuma y’iminsi mike atangaje ko yifuza kugura inzu mu Rwanda ndetse anasaba inshuti ze zituye i Kigali kumurangira inzu nziza yagura. Nyuma yaje gutangaza ko yifuza kurangiriza iki cyumweru mu mujyi wa Kigali aho yahamagariraga abakunzi be kuza kubana nawe bakifotoza ndetse bakanasabana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ni bwo Diamond Platnumz yageze i Kigali,  gusa ntiyigeze asobanurira itangazamakuru iby’urugendo rwe i Kigali dore ko yahise ajyanwa kuri Hotel kuruhuka  mbere yuko bimwe mu bikorwa aje gukora bitangira. Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege abamuzanye ntabwo bemereye abanyamakuru kumuvugisha ariko kandi hari amakuru avuga ko  uyu mugabo yaba aje mu gitaramo kirabera  muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatanu.

Akihagera bahise bamuha ubunyobwa bwa Diamond Karanga

Usibye iki gitaramo ariko kitigeze cyamamazwa, Diamond uri kwamamaza ubunyobwa bwe bwa Diamond Karanga dore ko yaje bakaba ari bwo bamwakiriza,  agombva gusura abana bafite ubumuga bwo kutabona bo muri Jordan Foundation kimwe n’ibindi bikorwa afite mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018. Ntabwo byari byoroshye ko dufata amafoto menshi kubera ko yahageze ahita agenda.

Yahise ajya Kuruhuka muri Hoteli
Iyi niyo modoka yagiye mo.

Photo: Leodomir Hakizimana-Teradignews.rw

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger