AmakuruImikino

Namibia yivanye mu irushanwa ry’Afurika ry’abatarengeje imyaka 23

Ikipe y’igihugu ya Namibia yivanye mu mikino ya Afurika y’amakipe y’abaterengeje imyaka 23  mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu misiri AFCON U-23.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko bikuye muri aya marushanwa kubera ikibazo cy’ubushobozi buke cyatumye hafatwa  umwanzuro wo kwikura mu mikino y’ibanze  yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika  cy’abatarengeje imyaka 23 ndetse hakanamenyekana  amakipe  azaserukira  Afurika mu mikino Olempike  izabera i Tokyo mu 2022 .

Iyi kipe y’igihugu yikuye mu marushanwa ubwo yari ifite  na Angola, umukino wari uteganyijwe i Luanda ndetse nuwo kwishyura  wari kuzaba ku itariki 20 ukwezi kwa 11 i Windhoek.

Ibi byahesheje ikipe ya Angola amahirwe yo kujya mu cyiciro gikurikira  ikaba itegereje gukina na Africa y’Epfo yo yanakinnye imikino iheruka ya Olempike y’abatarengeje imyaka 23 yabereye muri Brezil.

Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’umupira w’amaguru muri Namibia Barry Rukoro ku rubuga rwabo rwa internet yanditse  avuga ko ”Nta mafaranga dufite yo kujyana abakinnyi bacu muri Angola kandi n’ibintu bibabaje cyane kuko ubona uburyo abasore bacu bari biteguriye uwo mu kino none ubu byose bikaba bihagaze”.

Barry Rukora yakomeje avuga ko amafaranga ahari azakoreshwa mu mukino uzahuza Brave Warriors na Guinee Bissau ibi ari byo byagize ingaruka ku ikipe y’abakiri bato.

Kwi kura mu irushanwa  kwa Namibia kuje gukurikiye ukwa Gambia muri uku kwezi, kwatumye Libya itera indi ntabwe yerekeza mu Misiri mu mikino ya AFCON U-23

Twitter
WhatsApp
FbMessenger