AmakuruImikino

Na Rutanga Eric ukinira Rayon Sports ari gushaka umwana wamugaragarije ko yamwihebeye

Kapiteni wa Rayon Sports, Eric Rutanga bakunze kwita Kamotera, ari gushaka umwana wagaragaje ko ari umufana ukomeye w’uyu mukinnyi maze agahitamo kubyandika ku mupira yari yambaye mu bushobozi buke yari afite.

Mu ibara ry’ubururu, uyu mwana bigaragara ko akiri muto , yanditse mu mugongo izina Rutanga , ashyiraho nimero 3 Rutanga yambara muri Rayon Sports hasi yongeraho izina ry’iritazirano Kamotera bakunze kwita uyu mu Kapiteni wa Rayon Sports. Icyakora umwirondoro w’uyu mwana nturamenyekana.

Eric RUTANGA arifuza guhura n’uyu mwana akamugenera umwenda mushya we n’ubundi bufasha, we n’ikipe ye muri rusange basaba uwaba amuzi ko yabahuza .

Ibi birasa neza n’iby’umwana wo mu karere ka Gisagara wabikoreye  Muhadjiri, na we yahise avuga ko yifuza guhura na we akaba yamufasha, ndetse kugeza uyu munsi uyu mwana yamaze kuboneka igisigaye akaba ari uko aba bombi bahura.

 

Na Rayon Sports yemeje ko uyu mwana aramutse ahuye na Rutanga yafashwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger