AmakuruImikino

Myugariro wa FC Barcelona yibasiwe bikomeye n’abafana kubera imyitwarire ye mibi mu kibuga

Mu ijoro ryakeye ikipe ya Barcelona yatakaje umukino wa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo gutsindwa na Leganes ibitego 2-1.

FC Barcelona ni yo yafunguye amazamu mbere ku gitego Philippe Coutinho yatsinze ku munota wa 12 w’umukino, ku buryo byanagaragaraga ko ishobora gucyura amanota 3 yo ku mugoroba.

Ikizere cy’iyi kipe y’umutoza Erinesto Valvelde cyarangiye mu minota ya mbere y’igice cya mbere, nyuma yo gutsindwa ibitego 2 mu minota 2. Mu minota 35 yari isigaye ngo umukino urangire, iyi kipe yakoze ibishoboka byose byibura ngo ibone igitego cyo kunganya gusa iminota y’umukino irangira biyinaniye.

Muri rusange ikipe ya FC Barcelona yagaragaje urwego rwo hasi rw’imikinire ku buryo yananiwe no kurema uburyo bw’ibitego, mu gihe Leganes yacunze neza umukino bikarangira ikuye kuri Barcelona insinzi ya mbere mu mateka yayo.

Umwe mu bagaragaje urwego rw’imikinire iri hasi muri uyu mukino ni myugariro Gerard Pique ku buryo byanababaje cyane abenshi mu bafana ba FC Barcelona. Abenshi muri aba bafana bahise bajya ku mbuga nkoranyamba bamusaba kubagirira imbabazi agasezera.

Dore amwe mu magambo abafana banditse kuri Twitter batuka Pique.

Hari uwagize ati” Pique akwiye kugirira Barca impuhwe agasezera. Umukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi uri kuri uru rwego ntabwo akwiye gukina buri mukino.”

Undi yagize ati” Pique agomba gusezera. Biteye agahinda. Leganes 2-1 Barca.”

https://twitter.com/GoonerMbizo/status/1045028586611245057?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1045028586611245057%7Ctwgr%5E363937393b70726f64756374696f6e&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.caughtoffside.com%2F2018%2F09%2F27%2Fdo-barca-a-favour-and-retire-these-fans-call-for-barcelona-superstar-to-back-his-bags-after-embarrassing-leganes-loss%2F

Hari undi wagize ati” Fc Barcelona igomba gusinyisha Banega wa Sevilla. Bakeneye abandi bakinnyi bafite imbaraga kandi bakina bataka. Birababaje kuko nta kizere cy’uko bazatwara UEFA Champions league ngifite.”

Uyu mufana yongeyeho”Ikindi Kante ni umukinnyi mwiza wo hagati mu kibuga. Ikindi bakeneye umusimbura wa Pique. Ni cyo gihe cye cyo gusezera.”

https://twitter.com/iPersonOne/status/1045122483433529344?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1045122483433529344%7Ctwgr%5E363937393b70726f64756374696f6e&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.caughtoffside.com%2F2018%2F09%2F27%2Fdo-barca-a-favour-and-retire-these-fans-call-for-barcelona-superstar-to-back-his-bags-after-embarrassing-leganes-loss%2F

Undi yagize ati” Dukena na Huesca, Girona na Leganes twatsinzwe ibitego 6 by’ubucucu. Iyo hataba Ter Stegen, twakabaye twaratsinzwe n’ibirenze ibyo. Ubwugarizi bw’amafuti!!”

Undi yahise amusubiza ati” Pique aramautse ashyizwe ku ntebe y’abasimbura hanyuma tugakoresha Semedo kuruta gukoresha Roberto ikibazo cyaba gikemutse.”

Wofa Kojo we yagize ati” Pique akwiye kubabarira Barcelona agasezera nk’uko yabigenje mu kipe y’igihugu ya Espagne.”

Myles Dolphin ati”Urakoze Pique. Nta kuntu wadufasha ugasezera ubu? Urakoze.”

Undi ati”Pique, ndakwinginze sezera umvira mu kipe.”

Hari undi wagize ati”Pique agomba guhita asezera nyuma ya buriya bwugarizi bw’amafuti.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger