ImyidagaduroUrukundo

Muthoni Fionah yavuze ku rukundo ruvugwa hagati ye na Nkusi Arthur

Muthoni Fionah wabaye igisonga cya Miss Rwanda 2015 yatangaje ko urukundo ruri hagati ye n’umunyarwenya Nkusi Arthur ari urusanzwe kuko basanzwe bakorana mu kazi ka buri munsi.

Mu minsi ishize nibwo hasakaye amakuru yavugaga ko Fionah Muthoni ari mu rukundo na Nkusi Arthur usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, aba bombi ntabwo bigeze bagira icyo babitangazaho ariko kera kabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, Muthoni Fionah yatangaje ko adakundana na Arthur.

Kuvuga ko aba bombi bakundana byatewe n’uko Nkusi na Muthoni bakunze kuba bari kumwe ahantu mu birori bitandukanye n’ahandi, ibi ngo ntabwo bivuze ko bakundana nkuko Muthoni yabvitangaje ahubwo ngo ni uko ari umukozi mun ikompanyi ya Arthur yitwa Urthur nation.

Yagize ati:” Njyewe na Urthur turakorana ninjyewe muvugizi wa kompani ye yitwa Arthur nation , urukundo rw’inshuti nirwo ruhari, ababivuga ni uko batubonana cyane , maze kubaka izina ryanjye mu Rwanda kuko ibintu byose mbikorana imbaraga ntabwo rero kuba narabonye akazi muri Arthur nation ari uko dukundana.”

Muthoni Fionah yakomeje avuga ko afite umukunzi bamaranye imyaka itatu bakundana ariko ntabwo yatangaje amazina ye gusa ngo ntabwo ari Nkusi Arthur.

Muthoni Fionah yabaye igisonga cya Miss Rwanda 2015, yagiye yitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye y’ubwiza ndetse yanabaye igisonga cya mbere muri Miss Africa 2017 mu birori byabaye tariki ya 27 Ukuboza 2017.

Icyo gihe yahawe igihembo cy’ibihumbi 10 by’Amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 8RWf mu gihe igisonga cya kabiri cyahembwe 5000 by’Amadorali ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 4RWf.

Fionah ngo ntabwo akundana na Arthur
Twitter
WhatsApp
FbMessenger