AmakuruPolitikiUbukungu

Musanze:Impungenge z’abaturiye umugezi wa Cyuve zabateye gutakambira Leta

Umugezi wa Cyuve wo mu karere ka Musanze unyuramo amazi menshi atemba aturutse mu birunga,ukomeje guhangayikisha abaturage batuye aho utemba werekeza bitewe n’ibiza ubatunguza buri mwaka bikabasiga mu bihombo.

Uyu ni umwe mu migezi itemba yo muri aka karere yakunze kuvugwaho gusenyera abaturage, gutwara ibihingwa no gusenya ibikorwaremezo ndetse abawuturiye bakaba bavuga ko nta gikozwe ushobora no kuzahitana ubuzima bwa bamwe muri bo kuko hari inzu zamaze gushegeshwa n’amazi.

Bamwe mu baturage bavugishije Teradignews bavuze ko amazi y’uyu mugezi ari ikibazo kuko hari n’ubwo amazi menshi aza agakwirakwira mu ngo no mu mirima yabo, nta mvura yaguye aho batuye ahubwo aturutse mu birunga.

Mizero Jean Damascene na Dusengimana Chantal bo mu mudugudu wa Bubandu, Akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Cyuve, bagaragaje Ibihombo bya hato na hato uyu mugezi umaze kubateza.

Mizero ati:” Amazi anyura muri uyu mugezi wa Cyuve rimwe na rimwe aratungurana, hari ubwo aza twaramaze guhinga imyaka yose ugakukumba ukajyana, andi mazi akishora mu ngo icyo agezeho agasenya ndetse akanatwara ibikoresho byo mu nzu, ni ukuvuga ko buri gihe nk’iki tuba twiteguye ko bigomba kuba”

Chantal twasanze mu murima yegura ibigori byahiritswe n’amazi yavuze ko iby’aya mazi bimaze kuba inkuru ishaje kandi ko nta gishya gikorwa ngo bikosoke bityo yemeza ko biri mu bibatera ubwoba bw’uko hari ubwo bazisanga batembye.

Ibihingwa birimo amasaka byatwawe n’aya mazi

Ati:” Ibi umwaka ushize byarabaye, n’ubu byabaye amazi yaje Kandi aza atunguranye yatwaye ibirimo amasaka,ibigori,ubutaka n’ibindi…, twabivuzeho kenshi abayobozi barabizi ariko ntacyo bikorwaho, uretse gusenga Imana gusa nta kindi kuko ubu aya yaje, yaduteguzaga kuko hazaza arenzeho yangize byinshi ni ukuryamira amajanja ngo tudatungurwa tugatemba”.

Aba baturage bavuze ko hari ubwo imvura iza ni joro bakabyuka bakamanika matera n’ibindi bikoresho ku gisenge ubundi bakayahunga, gusa ngo ibisigaye bihitanywa nayo kuko barokora ibishoboka nabo bakarokora amagara yabo.

Ibi babikomojeho nyuma y’amazi menshi yabateye abatunguye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024, avuye muri uyu mugezi akangiza imyaka yabo,akishora no mu ngo zabo.

Bati:” Hano hagwaga akavura gake katagize icyo gatwaye ariko nyuma yaho haje kuza amazi akangari akora ibi byose mubona Kandi ahanini biterwa n’ikiraro gito cyubatswe hafi y’ishuri rya Sonrise ndetse n’umuferege acamo ni muto Kandi ni mugufi, baramutse babyongereye bakabyubakira neza twatuza tugatura neza”.

N’ubwo aba baturage basaba ko havugururwa ibiraro n’inzira y’amazi Kandi bikongerwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeje ko iki kibazo bukizi ndetse ko bwamenye n’ibyabaye gusa bwemeza ko hari igisubizo kirambye kiriguteganywa.

Amazi aba menshi akarenga ikiraro cyubatswe muri kaburimbo akiroha mu bikorwa by’abaturage

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu n’iterambere Uwanyirigira Clarisse yagize ati:” Ibiza byaje mu baturage twabimenye kuko twahise tunahagera, turabikurikirana kuko byaraye bibaye ni mugoroba turacyabarura ngo tumenye ibyangiritse, ikindi n’uko turigufatanya na Rwanda Water Board turikubaka amaponzi hariya mu Cyuve kugira ngo azajye agabanya ariya mazi Kandi turizera ko bizatanga igisubizo kizima”.

Uyu muyobozi yemeje ko izo ponzi ubu zatangiye kubakwa n’ubwo atagaragaje igihe runaka bizafata ngo ikibazo giherezwe uruhande rumwe.

Bavuga ko buri gihe nk’iki amazi akunze kuza atunguranye akangiza ibikorwa byabo

Abatuye mu kagari ka Buruba n’aba bo muri Bukinanyana nibo bakunze kugirwaho ibyago byinshi n’aya mazi Kandi bemeza ko batuye mu miturire (ahagenewe guturwa), barasaba ko ubuyobozi bwabakorera mu ngata bukabubakira imiyoboro y’amazi ifatika nabo bakubaka ibikorwa byabo bizeye ko bazabisiga bigasa neza bidasenywe n’ibiza bibatera.

Badhyira imbere ku kuba imiferege icamo amazi yubatswe nabi kandi ari migufi ko aribyo nyirabayazana
Bavuga ko hatagize igikorwa bazajya bahinga imyaka bagasarura ubusa
Ngo aho amazi yanyuze hadigara nta gafumbire gahari bikanabateza ingaruka zo kurumbya
Zimwe mi nzu ngo zikunda gusaduka no guhomoka kubera amazi aza akazinjiramo
Amazi yiroha mu nzu Kandi igishushanyo mbonera cyemeza ko bari mu miturire
Twitter
WhatsApp
FbMessenger