AmakuruPolitiki

Musanze: Urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi rwagaragaje ibyiza rukomeje kungukira mu muryango

Urubyiruko rw’umuryango wa RPF-Inkotanyi rwo mu karere ka Musanze,rwagaragaje ko rukomeje kungukira ubumenyi bw’ingenzi rukesha uyu muryango binyuze mu masomo rugenda ruhabwa no gusobanurirwa byinshi byerekeye amahame n’indangagaciro by’umuryango.

Uru rubyiruko rwakomoje kuri ibi ku Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023,u ubwo hasozwaga amahugurwa Ku nyigisho z’amahame ngengamyitwarire y’Umunyamuryango wa RPF Inkotanyi n’uburere mboneragihugu.

Muri uyu muhango wahuje uru rubyiruko rugera kuri 626,ruturutse mu mirenge 15 itandukanye igize Akarere ka Musanze,hanatangiwemo ibihembo ku babashije kwitwara neza kurusha abandi mu masomo bahabwa ibihembo birimo Certificate (Seretifika), Telefone ndetse n’igare.

Uru rubyiruko rwavuze ko rumaze kungukira byinshi mu masomo rwahawe

Mukanoheli Valentine waserukiye bagenzi be mu gutsinda neza ibizamini byakozwe ku masomo bahawe, yegukanye ibi bihembo byose hiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 by’ishimwe.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagaragaje ko yishimiye intambwe umuryango wa RPF-Inkotanyi umugejejeho, anakomoza ku nyungu zihambaye yungukiye mu masomo bari bamaze igihe bahabwa.

Yagize ati’:” By’umwihariko ndishimye cyane umuryango wa RPF-Inkotanyi ukomeje kumbera umubyeyi Kandi ukomeje kunganisha ku ntera nziza, uyu munsi nagize umugisha kuko hari icyiyongeye mu byo ntunze kuko ubu nahawe Telefone,igare n’amafaranga. Ibihumbi 300 ubu kwiteza imbere kwanjye byatangiriye aha!! Ndashimira umuryango wa RPF-Inkotanyi kuko ari umubyeyi ubasumba”.

Amasomo twahawe yamfashije gutandukanya ko hariho ingengabitekerezo mbi n’inziza, iki ni kimwe mu byo nungutse ntarinsanzwe nzi. Ngiye gufatanya n’abandi mu gukemura bimwe mu bibazo birimo iby’igwingira byugarije abana kandi niyemeje ko ibitagenda neza nzabyerekana kugira ngo bikosorwe, ngomba guharanira kugaragaza ko Ibyo twigishijwe bitasigaye aha ahubwo bigomba gufasha na bagenzi bacu.”

Chairman w’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze yasabye uru rubyiruko kubyaza umusaruro Ibyo rwize

Uwiringiyimana David nawe wahawe ibihembo Yagize ati'” Nishimiye cyane kuba ibi bihembo mbihawe, kuko ngitangira kwiga ntabwo gahunda yari ibihembo kwari ukwiga amahame nkamenya gahunda zose zijyanye n’umuryango kuko Icyambere cyari aya masomo kugira ngo tugire icyo tuyungukiramo nishimiye cyane kuba nabyo mbibonye ni ikigaragaza neza ko umuryango wa RPF-Inkotanyi udahwema kutwifuriza ibyiza”.

Uru rubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’Igihugu no kwitoza kwakira no gukora neza inshingano bakiri bato barebeye kuri bakuru babo babohoye Igihugu.

Chairman w’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier yagize ati” Mbere na mbere uru rubyiruko turarutuma kuba imboni n’umusemburo w’impinduka nziza, bagira indangagaciro za demokarasi ubumwe n’amajyambere nk’uko amahame y’Umuryango wa RPF Inkotanyi ateye. Turifuza Kandi ko ibyo dukora byose urubyiruko rugomba kuba rwabigizemo uruhare tukarwubakiraho.”

Nyundo Olivier ari nawe komiseri ushinzwe imiyoborere myiza mu muryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko bazakomeza gufasha urubyiruko kurushaho kumenya no gusobanukirwa amahame ngengamyitwarire y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi.

Abitwaye neza mu masomo bahawe ibihembo bishimishije birimo Telefone, igare na seretifika

Yagize ati“Aba barangiza aya masomo tuba tubitezeho kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere no gushyigikira gahunda za leta no kureba ibitagenda neza bakabimenyekanisha bigakemurwa. Tuzakomeza kubakurikirana no guharanira ko bakomeza gukura no gutera imbere kuko niko kubaka ejo hazaza.”

Muri iyi gahunda yatangiye mu 2021 yitwa irerero ry’Umuryango RPF-Inkotanyi ikaza no kwitwa ishuri kuri ubu ikaba yarahindutse amahugurwa ahoraho y’urubyiruko, mu Karere ka Musanze hamaze guhugurwa urubyiruko rurenga 1500 rwitezweho kuzakomeza kubaka uyu muryango.

Urubyiruko rwasozaga aya mahugurwa ruhamya ko rugiye kwigisha bagenzi babo amahame y’umuryango wa RPF-Inkotanyi rurushaho kubasangiza ibyiza rwungutse.

Ifoto y’urwibutso buriwe yifotorenza ku igare yahawe

Mukanoheli Valentine wabaye uwa mbere yahembwe Telefone,igare n’ibihumbi 300Frws hiyongeyeho na Certificate

Twitter
WhatsApp
FbMessenger