AmakuruPolitiki

Musanze: Havuguswe umuti wa burundu ku miryango yabanaga itarasezeranye kubera amikoro

Kuwa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru burangajwe imbere na Guverineri Nyirarugero Dancille bufatanyije n’ubw’Akarere ka Musanze bwegereye abaturage batuye mu murenge wa Remera haganirwa ku ngingo zitandukanye.

Muri iki gikorwa kizwi Nk’Inteko y’Abaturage, inzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano hamwe n’izo mu bigo byikorera zabashije kucyitabira kugira ngo babashe kunganirana mu gukemura bimwe mu bibazo biba byarabaye karande mu baturage.

Iki gikorwa kibaho hagamijwe kwegera abaturage bagashimirwa ku bikorwa by’intashyikirwa biteza imbere igihugu bakoze ariko bakanahabwa urubuga rwo kugaragaza ibikibazitiye ibishobotse bigakemurwa mu maguru mashya ibindi bigashyirwa mu maboko y’inzego zibishinzwe.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwabanje gushimira abatuye mu murenge wa Remera ku bw’ibikorwa bitandukanye bamaze gukora bifite ingaruka nziza mu iterambere ryabo n’iry’igihugu basabwa gukomeza kubisigasira no kongera imbaraga zo kudasubiza inyuma umuvuduko w’iterambere bamaze kugeraho.

Ubu buyobozi bwagaragarije abatuye muri uyu murenge ko burajwe ishinga no kubona Umuturage utekanye uzira amakimbirane kuko ariyo pfundo y’ibibazo bya hato na hato bizinga iterambere ry’imiryango na sosiyete muri rusange.

Mu rubuga rwahawe abaturage ngo bagaragaza ibibazo bafite ibyaje ku isonga kurusha ibindi ni Amakimbirane yo mu ngo, amazi n’umuriro bidahagije, imihanda idakoze neza, amashuri y’imyuga n’ubwambuzi kuri bamwe na bamwe.

Ubuyobozi bwemeje ko ibijyanye n’ibikorwa remezo birigushakirwa igisubizo vuba, naho icy’amakimbirane yo mu miryango gifatwa nk’umwihariko.Hagaragajwe ko imbarutso y’ayo makimbirane iterwa n’ibiyobyabwenge ndetse n’imiryango ibana mapfuriko itarasezeranye.

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru yasobanuriye abaturage ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge mu miryango anakomoza ku kamaro ko gusezerana n’uwo mwiyemeje kubana.

Yagize ati’:” Akenshi amakimbirane yo mu ngo aterwa n’abamwe mu bagize umuryango banywa ibisindisha byinshi bigatuma bahohotera begenzi babo n’abo basize mu rugo, twirinze tukarinda n’abagenzi bacu kunywa ibiyobyabwenge twagira umutekano kuko aho turi hose twaba dutekereza neza, dufatanye twese kubirwanya duharanire icyateza imbere igihugu cyacu,aho dutuye ndetse n’imiryango yacu”.

Yakomeje agira ati’:” Ikindi kintu gikomeye mu guteza amakimbirane mu miryango, ni ababana batarasezeranye, iyo ubana n’umuntu mutarasezeranye igihe kiragera akabigenderaho ntatinye kuguca inyuma, gukoresha umutungo nabi,kuguharika n’ibindi bitandukanye, mu gihe uwo mwasezeranye aba azi neza ko umugore ari umutima w’urugo,umugabo akaba umutwe kandi Ibyo bintu ntibisigana ahubwo kimwe kibana n’ikindi akaramata, nta mutima ugira nti wabaho kandi nta mutwe ugira nti wabaho, mureke dushyire imbaraga mu gusezerana bizabyara umusaruro ufatika mu kunga imiryango yacu”.

Bamwe mu baturage bagaragaje ko baba bafite ubushake bwo gusezerana ariko bagakomwa mu nkokora n’amikoro yabo, bagahitamo kwibanira biraho.

Ubuyobozi bwagaragaje ko iki bwagitekerejeho mu buryo burambye, bwemeza ko uku kwezi kose Kwa Gashyantare ari ukwezi k’ubukangurambaga ku miryango itarasezeranye kugira ngo yiyandikishe.

Iyi miryango yamazwe impungenge ko nta rwitwazo rwo kuvuga ngo wabuze ayo kwiyandikisha cyangwa se Ibyo kwakiza abashyitsi bawe,nta n’urwitwazo rwo kuvuga ngo nta mafaranga y’ubukwe ufite kuko ibi byamaze gutegurwa neza.

Hemejwe ko imiryango iziyandikisha ibi byose izabikorerwa hagakorwa ibirori rusange byo kwishimira intambwe bateye yo kubaka amahoro arambye mu ngo zabo.

Imiryango igera kuri 40 muri uyu murenge wa Remera imaze gutandukana burundu kubera amakimbirane yo mu miryango, gusezerana bikaba byitezweho kuzashungura ibiteza umwiryane,imibereho y’imiryango ikiyubaka bundi bushya.

Abaturage basabwe gukora ikintu cyose cyatuma nagera ku iterambere

Abaturage bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo bafite

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru yashimiye abaturage Ibyo bamaze kugeraho

Iyi nteko y’abaturage yitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger