Amakuru ashushye

Musanze: Gitifu w’umurenge afunzwe ashinjwa kwivugana umwana muto

Munyarugendo Manzi Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze yaraye atawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere, akaba akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wo mu murenge wa Muko uherutse gupfa mu buryo bw’amayobera.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi wayoboye imirenge ya Muhoza na Rwaza yemejwe na Polisi y’igihugu kuri uyu wa gatanu binyuze ku muvugizi wayo mu ntara y’amajyaruguru CIP Hamduni Twizeyimana.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka ibiri n’igice rwabaye tariki ya 01 Mata mu murenge wa Muko na wo ubarizwa muri aka karere ka Musanze.

uyu umwana witwa Uwikaze Kevine yapfiriye mu nzu ahiriye ku mufariso yari aryamyeho mu gihe umubyeyi we (nyina w’imyaka 22) yari yamufungiranye akigendera, gusa uyu mubyeyi na we ari mu maboko ya Polisi.

Usibye umwana n’umufariso yahiriyeho ntakindi kintu cyahiye mu nzu, akaba ari yo mpamvu abatuye mu gace uru rupfu rwabereyemo batunguwe banibaza icyaba cyatwitse uyu mwana kigasinga ibindi byari mu nzu.

Ni mu gihe amakuru ahwihwiswa avuga ko uyu mwana wahiriye mu nzu yaba yarabyawe n’uyu munyamabanga nshingwabikorwa wa Kinigi amubyaranye n’uriya mugore w’imyaka 22.

Uyu muyobozi kandi ngo ni umwe mu bayobozi bagendera cyane mu ngeso z’ubusambanyi nk’uko abaturage bamuzi babivugira mu matamatama, kuko uretse no kuba yarabyaranye n’uyu mugore hari ibindi byaha by’ubusambanyi bitagiye ahagaragara yaba yarakoze ubwo yayoboraga imirenge ya Rwaza na Muhoza.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana abantu batandatu barimo nyina w’umwana, umugabo babana n’abandi bane batawe muri yombi mu iperereza rikomeje.

Uyu mwana hambere kandi yigeze gushimutwa aboneka nyuma y’iminsi itatu ndetse ngo yari yarabanje kurogwa nk’uko bivugwa n’abaturanyi ba nyina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger