AmakuruUbukungu

Musanze-Byangabo:Baratakambira Leta kubakiza akavuyo k’ibinyabiziga biparika mu muhanda

Ubwoko bw’ibinyabiziga bitandukanye haba imodoka nini cyangwa intoya,moto,amagare ndetse n’urujya n’uruza rw’abagenzi byose bihutira muri santere ya Byangabo ku muhanda neza wa kaburimbo kimwe mu byatumye abahakorera ibikorwa bitandukanye bishisha ingaruka zikomeye bahabonera.

Aha ni mu Karere ka Musanze,Umurenge wa Busogo,aho uraranganya amaso ukabona uruvange rw’ibyo binyabiziga ndetse n’abaturage basimburana umunota ku w’undi.

Imodoka zitwara abagenzi hafi ya zose ziturutse mu mijyi itandukanye,zihagarara kuri uwo muhanda zinjiza abagenzi zinakuramo abandi ndetse n’imizigo yabo.

Ugendeye kuri uru ruvange, abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’akavuyo kahagaragara,gadhobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, harimo: Ubujura ndetse n’impanuka.

Dusengimana Radjab usanzwe akora akazi ko kunyonga asanga igisubizo ari uko ubuyobozi bwabatekerezaho bukabubakira ahantu habugenewe imodoka zizajya ziparika (Gare).

Imodoka ziparika ku muhanda

Ati'” Urabona mpagaraye hano imbere y’imodoka,mu kanya haraza Indi gutyo gutyo,ntegereje umugenzi Kandi nazo zishaka abagenzi hiyongeyeho no kuba zisiganwa zibarwanira, ibi byonyine bishobora guteza impanuka ariko haramutse habonetse Gare,twaba tubonye ahantu hagutse akavuyo kacika bikagenda neza”

Harwanumwete Fils ucururiza muri iyi santere avuga ko akavuyo kahagaragara gaterwa no kuba badafite gare.

Ati'”Nk’ubu iyo haba hari gare imodoka ntiyagakwiye kuba yagagaje hariya hantu, Wenda hahagarara umumotari cyangwa igare kuko byo burya ntibisaba kujya muri gare,ariko aka kavuyo gahari gatuma batwiba,abagenzi barikurwanira imodoka bigateza impanuka”.

Abaturage bavuga ko babonye Gare byarushaho kuba byiza

Uretse aba baturage, abasanzwe bakora akazi ko gutwaza abandi imzigo (Abakaraningufu),bavuga ko baramutse babonye Gare,na bo ubwabo bakora akazi kabo nta rwikekwe,kuko ubu bitaborohera bitewe no gupakira imodoka indi iyiparitse ku itara ry’inyuma”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwagaragaje ko iki kibazo bukizi bunaboneraho umwanya wo kugaragaza icyo buteganya kugikoraho.

Meya Ramuli Janvier Yagize ati'” Nibyo koko turabizi santere ya Byangabo ifite abantu benshi,imodoka zihagarara ku muhanda, nta hagenewe Gare hahari, nta niyo dufite ngo wenda uyu mwanya turahita tuyubaka ariko mu gihe itaraboneka turahafata nk’uko umuntu ashobora gutegera imodoka ku muhanda nk’ibisanzwe, hari ahantu henshi hari icyapa cya Bus,icyapa cya Taxi, twavuga ko haba harakoreshwa muri ubwo buryo,ikijyanye n’umutekano w’imizigo kuba yakwibwa n’ubundi umuntu agomba kwita ku muzigo we,utawitayeho haba aho no muri Gare hose bawuhakwibira”.

Yakomeje agira ati'” Hanyuma twebwe nk’ubuyobozi bw’Akarere icyo tuzasuzuma n’ukureba uko twabona ahazatunganwa neza,Aho imodoka zizajya zihagarara zitabongamiye ingendo mu muhanda nk’uko ari ku muhanda”.

Meya yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi hari gahunda yo kubishyira mu maboko y’abikorera anahishura ko hari umwe mu bikorera wabagejejeho igitekerezo cyo kubaka hamwe mu hategerwa imodoka bakaba bakomeje kubinoza.

Ati'” Hari umwe mu bikorera watugejejeho igitekerezo cy’uko yakubaka hamwe mu hategerwa inodoka,ubu niwo mushinga turi gusuzuma ku buryo mu bufatanye bwacu na we twazabishyira mu bikorwa”.

Abagenzi navuga ko aka kavuyo gatuma bibwa hiyongeyeho n’impanuka

Ukeneye kuduha amakuru cyangwa kwamamaza Vugana natwe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger