AmakuruPolitiki

Burera: Hari abaturage bakirarana n’amatungo yabo mu nzu

Mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Burera, hari abayituye bakirarana n’amatungo yabo mu nzu batitaye ku byago by’umwanda n’indwara baterwa nayo.

Imirenge Isa naho iri kugenda irusha Indi gutera imbere, niyo iri ku isonga mu kugaragaramo iki kibazo.

Iyo mirenge irimo: Rugarama, Cyanika, Kinoni,Kagogo na Gahunga, hafi ya yose ikoze ku muhanda wa kaburimbo ndetse ikaba inabumbatiye ibikorwa remezo bitandukanye.

Aha hiyongeraho umurenge wa Butaro ariko wo hakurikijwe amakuru Teradignews.rw yahawe n’abahatuye, abakirarana nayo ntabwo bakiri benshi.

Abenshi mubo twaganiriye batuye mu mirenge twavuze haruguru bahuriye ku mpamvu imwe ituma bayiyegereza yo kuyahunza abajura,bigatuma hari n’abarara bayaziritse ku bitanda bararaho andi akajya mu ntarure(munsi yabyo).

Inyana ikuze irubakirwa ikarara hanze

Izindi mpamvu bavuga ni uko batinya ko hari ibisimba bishobora kuyarya bikabasubiza hasi, hagati aho hari n’abemeza ko bararana nayo kubera ubukene bwo kubura ahandi bayaraza kuko batanareka kuyorora kandi batunzwe n’umusaruro wayo.

Uwitwa Ngerero ati'” Aho kugira ngo umujura anjyanire agatungo ku buntu nararana nako ibindi rukazaca Imana,maze no kumanwa barayiba nkanswe n’ijoro’!!

Garagazabakunzi Odette nawe yagize ati'”Hano dufite impamvu nyinshi zo kuyaraza mu nzu turaramo kuko uhumbije gato umujura aba yarizituye, igisimba nacyo kiba gikeneye inyama, ikindi abenshi dufite inzu imwe twareka korora kubera ko arimwe se? ingaruka zabyo turazizi ariko ntacyo twabikoraho”.

Abatuye Akarere ka Burera benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, bavuga ko amatungo yabo abaha ifumbire,umusaruro ngandurarugo na ngandurabukungu,bityo uko babana nayo babyakira ntakibazo.

Meya w’aka Karere Uwanyirigira Marie Chantal,ntiyagiye kure y’ibyavuzwe n’abaturage,yemeje ko ubuyobozi ikibazo bukizi anemeza ko imirenge yavuzwe hejuru ariyo cyiganjemo.

Amatungo magufi niyo arazwa mu nzu

Ati'”Nibyo koko iki kibazo dusanzwe tugifite mu Karere kacu kiganjemo ubuhinzi n’ubworozi,bivuze ko ari nabyo ahanini bitunze abaturage bacu, abenshi baraza amatungo mu nzu kugira ngo atibwa cyangwa ibisimba bikayarya,yego hari n’abayarazamo kubera nta biraro bafite ariko ikibazo ar’ibiraro gusa byakoroha kubikemura kuko hakorwa mobilization (Ubukangurambaga) bikubakwa”.

“Tuzakora uko dushoboye bigabanuke gake gake ariko sinakwizeza ko twabirandura burundu mu gihe bikimeze gutya, dushobora kongera umutekano ukumira abajura, hakubakwa ibiraro bikomeye bitakwinjiramo ibisimba birya amatungo byose birashoboka”.

Ni mu gihe bamwe mu baturage n’ubwo bayaraza mu nzu kubera izi mpamvu, badahwema kwikanga batewe n’indwara z’ibyorezo ,indwara gatozi nk’amavunja,indwara z’ubuhumekero,umwanda ukabije n’izindi nyinshi…..

Amatungo akunze kurazwa mu nzu ni amagufi arimo Intama,Ihene,inkoko,inkwavu,imbeba,….ingurube n’inka byubakirwa hanze, inyana zikivuka nazo zirazwa mu nzu mu gihe zitarakura,zamara gukura zikubakirwa ikiraro hafi y’imbyeyi.

Ingurube zo zubakirwa ibiraro byazigenewe
Inka nazo nubwo zibwa ariko zirazwa hanze

Ukeneye kuduha amakuru cyangwa kwamamaza Vugana natwe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger