AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mukura VS yasezerewe na Kiyovu SC mu gikombe cy’amahoro, Intare zisezerera Bugesera FC

Ikipe ya Mukura VS yasezerewe mu mikino y’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sport ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Iyi kipe yo mu Majyepfo ni yo yari yatwaye igikombe cy’amahoro cy’umwaka ushize, itsinze Rayon Sports kuri za Penaliti. Nyuma yo kurangiza shampiyona iri ku mwanya wa gatatu, abakinnyi, abafana ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe bari basangiye intero yo kwisubiza igikombe cy’amahoro, kugira ngo bazongere guserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Ikizere cy’iyi kipe yambara umuhondo n’umukara cyarangiriye kuri Stade de l’Amitie i Nyamirambo, nyuma yo kuhatsindira igitego 1-0 kitagize icyo kiyifasha. Ni nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye kuri Stade mpuzamahanga wa Huye wari warangiye Kiyovu SC itsinze Mukura VS ibitego 3-1.

Mukura VS yafunguye amazamu hakiri kare cyane, ibifashijwemo na myugariro Tubane James wayitsindiye igitego ku munota wa munani w’umukino. Ni ku mupira yateye n’umutwe, nyuma ya Coup-Franc yari itewe na Sibomana Patrick Papy.

Iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis yakoze ibishoboka byose ngo ishake ibindi bitego bibiri yasabwaga, gusa iminota 45 y’umukino irangira igifite igitego kimwe cyonyine.

Umutoza Haringingo yakoze impinduka nyinshi zishoboka mu gice cya kabiri cy’umukino mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi, gusa abasore yiyambaje nka Ndayishimiye Christophe, Twizerimana Onesme na Iddy Said Djuma ntibagira icyo bamufasha.

Mu yindi mikino yabaye, Intare FC zatsinze Bugesera FC ibitego 2-1, ziyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Gicumbi yanganyirije i Rusizi na Espoir FC igitego 1-1, ikipe yo mu mayaruguru irakomeza kuko umukino ubanza wari warangiye ari 0-0.

Police FC yo yasezereye Etoile de l’Est ku bitego 3-2 mu mikino yombi nyuma yo kunganya igitego 1-1 uyu munsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger