AmakuruAmakuru ashushye

Mukeshabatware Dismas uzwi mu ikinamico, yapfushije umugore we.

Urupfu rwa Mukakarangwa Marie Hélène umugore wa Mukeshabatware Dismas, rwamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira uwa 30 Ugushyingo, uyu mubyeyi w’imyaka 52 y’amavuko akaba yazize uburwayi.

Nkuko byatangaje n’umwe mu bana barindwi basizwe n’uyu mubyeyi witwa Ntakwasa Bonne Marie, ngo mama wabo yari amaze igihe kinini arwariye mu bitalo byitiriwe umwami Faysal, akaba ari naho yaguye mu masaha y’igicuku.

Umuhango wo gusezera kuri Mukakarangwa Marie Hélène, biteganyijwe ko uszabera ku itorero rya ADEPR i Nyakabanda, ari naho hazavugirwa amasengesho yo kumuherekeza, naho umuhango wo kumushyingura ukazaba ku wa gatanu itariki ya 1 Ukuboza i Rusororo nkuko Ntakwasa yabitangarije IGIHE.

Mukakarangwa Marie Hélène asezeye ku isi afite imyaka 52, akaba yari afitanye abana barindwi na Mukeshabatware Dismas umenyerewe mu makinamico atandukanye, ndetse no mu matangazo yamamaza.

Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi ikomeze abasigaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger