Amakuru

Muhanga:Umusozi watengutse wangiza umuhanda

Polisi y’igihugu iratangaza ko umuhanda Muhanga – Karongi utari nyabagendwa, kubera imvura nyinshi yaraye iguye igateza inkangu yafunze uwo muhanda.

Iyi nkangu ikaba yafunze uyu muhanda ku gice giherereye mu Murenge wa Rugabano, ahazwi nko ku Rutare rwa Ndaba, nk’uko Polise yabitangaje ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, , yabwiye itangazamakuru ko ibikorwa byo gutunganya uyu muhanda byatangiye muri iki gitondo, bakaba basaba abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwihanganira iki kiza.

Ati “ Abakozi b’Ikigo cy’Abashinwa gisanzwe gikora uyu muhanda bafatanyije n’abaturage bo muri aka gace, bari gukora ibishoboka byose kugira ngo umuhanda wongere kuba nyabagendwa.”

Abanyamaguru bakaba barimo kwifashisha inzira nto mu gihe ibinyabiziga bigomba gutegereza isanwa ryawo, uy’umuhanda watengutse nta rugena nuruza ruhaboneka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger