AmakuruIbitekerezo

Mugabo niba uzi ko utera akabariro muri ubu buryo umugore wawe azaguca inyuma kahave, abagore bo babyifuza bate?

Abagabo benshi bibwira ko imibonano mpuzabitsina igomba guhora ikorerwa mu cyumba cy’uburiri ariko burya ngo ibyo bishobora gutuma umugore wawe abirambirwa kubera ko muhora mubikorera ahantu hamwe nta mpinduka.

Abagore benshi bagize icyo bavuga ku hantu habanogera mu gutera akabariro, benshi bagiye bagaruka ku hantu tugiye kurebera hamwe mu hantu haboneye abagore bakunda hagakorewe imibonano mpuzabitsina ikagenda neza cyane

1 Mubwogero (bathroom) :Abagore benshi bavuga ko mu bwogero ari ahantu bumva bishimiye kuko baba bumva ari ahantu hari akayaga kandi hahehereye cyane bityo ngo bumva batekanye iyo bari kuhakorera imibonano mpuzabitsina.

2 K’umucanga (beach): Abavuze ku mucanga bagiye bagaruka ku byiza by’umucanga, icyambere baba bamaze koga bafite akayaga kameze neza kandi no kuba ari hafi yamazi bikabafasha kuko isaha n’isaha baba bari busubiremo bakoga.

3 Mu modoka (car) : Benshi mu bagore bavuze ko mu modoka na ho hashobora kuba heza cyane kuko mushobora kuba mu geze mu rugo bwije mutari bubone umwanya mwamara guparika imodoka mukaba mwatera akabariro kuburyo mugera munzu mugakaraba mugahita muryama, ibi ngo bigatuma bemeza ko mu modoka na ho haba heza kurusha.

4 Muri pisine (ubwogero bunini bwohanze) :Aha ni hamwe mu hantu abagore bakunda cyane cyane ko pisine zikunze kuba ziri mu bipangu bityo ngo ntanakimwe baba bishisha mukuba batera akabariro bibereye kuri pisine yo hanze kuko bumva baguwe neza.

5 Mu ruganiriro (Saloon) :Aha impamvu benshi bahagarutseho ngo ni uko haba hari buri kimwe wakenera kugirango igikorwa kigende neza uko bikwiriye, aha twavuga intebe, umukeka cyangwa utumeza duciye bugufi bityo tukaba twabafasha mu migendekere myiza y’icyo gikorwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger