Amakuru ashushye

Mu Rwanda hatowe itegeko ryemerera abantu gutunga imbunda, dore ibisabwa

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko ryerekeye intwaro, aho ryemerera abantu kuba bakora ubucuruzi bwazo mu iduka mu Rwanda ndetse bakanazitunga.

Mu gihe bitari b yakageze mu Rwanda, hatowe itegeko rifite ingingo 74, risobanura neza uburyo umuntu ashobora gukora ubucuruzi bw’intwaro, uburyo umuntu ashobora gusaba gutunga imbunda, ibyo bareberaho kugira ngo wemererwe gutunga intwaro n’ibindi.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuzeko igishya kiri muri iri tegeko ari uko umuntu wujuje ibisabwa ashobora kuba yacuruza intwaro cyangwa akagira uruganda ruzikora mu Rwanda.

Yagize ati “Kuba umuntu yashobora gucuruza intwaro cyangwa yagira n’uruganda ruzikora ibyo ngibyo ni ibintu ubu ngubu byemewe bifunguye rwose.”

Yanakomeje agira ati “Ikindi gishyashya kitari kiri muri iri tegeko, ni uko ubu ngubu izi ntwaro abantu bashora no kuzicuruza, umuntu ashobora gukora ubucuruzi bw’intwaro, umuntu ashobora no kugira uruganda ruzikora mu Rwanda ndetse umuntu akanayitunga. Ubu ngubu iri tegeko ryabyemeye.”

Kugirango utunge intwaro nk’imbunda, uzajya ubanza kubisaba noneho ababishinzwe basuzume ikigiye gutuma iyitunga, niba utazwiho ibikorwa by’urugomo, ese urayishakira iki? niba udafite uburwayi bwo mu mutwe n’ibindi nkuko Evode yakomeje abitangaza.

Ikindi kandi, iri tegeko rivuga ko rivuga ko kugira ngo umuntu yemererwe gucuruza intwaro agomba kwandikira ibaruwa ibisaba Minisitiri ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze, akomekaho kopi y’irangamuntu cyangwa pasiporo ye kandi nibura akaba afite imyaka 21 y’amavuko.

BIteganyijwe ko utunze imbunda yo kwitabara akayirashisha, agomba guhita abimenyesha mu nyandiko ibiro bya Polisi y’u Rwanda bimwegereye, kopi yayo ikagenerwa ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Utunze imbunda yo guhiga cyangwa iya siporo, nawe atanga raporo y’imikoreshereze yayo ku buyobozi buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo mugihe cy’amezi atandatu.

Umuntu wese wandarika cyangwa uta intwaro aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, itegeko rivuga ko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese utiza, ukodesha, ugwatiriza cyangwa utanga intwaro aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1.000.000) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2.000.000).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger