AmakuruImikino

Mu magambo yuzuye icyubahiro, Rayon Sports yasezeye kuri Faustin Usengimana

Ikipe ya Rayon Sports yasezeranye icyubahiro cyinshi myugariro Faustin Usengimana wamaze kuyivamo akerekeza muri Khaitan Sporting Club yo muri Kuwait.

Uyu musore w’imyaka 24 yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 3, amasezerano yasinye ejo ku wa gatandatu.

Nyuma yo kuba umukinnyi w’iyi kipe mu buryo bwemewe n’amategeko, Faustin yafashe umwanya abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ikipe muri rusange, ku bw’urukundo n’icyizere bamuhaye.

Uretse Rayon Sports, uyu musore yanashimiye abantu batandukanye bamufashije, barimo Minisitiri James Kabarebe wamwitangiye akamuvuza imvune ikomeye yari yaragize, ndetse n’abandi benshi.

Ubutumwa burebure uyu musore yanditse bwagiraga buti” Mfashe uyu mwanya kugira ngo mvuge nti ‘warakoze nyagasani, warakoze Rayon Sports. Mu by’ ukuri sinavuga ngo bye Rayon oya! Kuko nta mwana usezera iwabo mu rugo, ndashimira kuri buri kimwe mwangejejeho iyaba atari mwe simba ndi aha Ku bw’urukundo n’icyizere mwampaye. Mu kuri ndashimira ubuyobozi bwa Rayon sports, abakinnyi bagenzi banjye twafatanyije mu rugamba rutoroshye na burikimwe ngezeho ni ku bwanyu, abafana mwatubaye inyuma mudahwema kutuba iruhande mu mvura, mu zuba hose mwatubaye hafi,ndashimira staff yose ya Equipe yose muri rusange.”

“So, birangoye kwemera ko tubanye kure ariko mbafite ku mutima kandi ndizera ko muzaguma kumba hafi, ndashimira byimazeyo Minister kabarebe, coach karekezi respect you! (coach Ramadhan) Mukuri ndashimira umuryango wanjye byimazeyo mwakoze buri kimwe ku bwanjye (Manucho,jyp,fida,super lever,kalisa) ndashimira Umukunzi wanjye Bayingana Daniella, ndagukundaku nama zawe za buri munsi ,ndashimira n’umujyanama wange Alfa .(Habimana Eric gapi ), Sinabura no gushimira Abanyamakuru bose bo mu Rwanda muri rusange mudahari ntaho twagera, nkashimira n’abakunzi b’umupira w’amaguru m Rwanda,Warakoze Mana, kandi ubane najye mu kipe nshya nerekejemo.”

Mu ku musubiza, Rayon Sports na yo yahise itambutsa ubutumwa kuri Twitter yayo, ishima ubwitange n’urukundo Faustin yayigaragarije.

Rayon Sports yagize iti” Ntabwo tuvuze Bye kuko isobanura kujya kure ukibagirana. Ntituzibagirwa akazi kawe n’urukundo wagaragarije ikipe Faustin Usengimana.”

“Imvune ikomeye ntiyagucogoje, wagarutse uyobora abandi, hamwe nawe twatwaye imidari n’ibikombe unatugeza ku mateka mu marushanwa ya CAF. Amahirwe masa mu bihe bizaza.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger