Urukundo

Mu magambo y’agatangaza, Tom Close yahimbiye umugore we indirimbo-VIDEO

Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close mu muziki wa hano mu Rwanda yahimbiye umugore we indirimbo ndetse n’abandi bari mu munyenga w’urukundo n’abo bihebeye.

Muri iyi ndirimbo Tom Close yumvikana aririmbira umugore we ati :”Untembamo nk’uko amaraso atemba mu mubiri, unkoraho nkasesa urumeza umubiri wose. Wowe waje uri itandukaniro, wakoze aho abandi batigeze bakora[,…]uranyura nkatuza, ni wowe mbona nkatuza. Uri urukundo rugera ku mpera z’ibihe, urwo ngukunda rutemba nk’amazi asuma. Iyo nkurose sinifuza gukanguka, naguca iryera sinifuze kukuva iruhande.”

Iyi ni indirimbo yise ‘My love’, iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, yayiririmbye mu rwego rwo kwereka umufasha we Niyonshuti Ange Tricia ko amukunda, si we gusa ariko kuko Tom Close yavuze ko n’abandi bari mu rukundo bayikoresha.

Tariki ya 30 Ugushyingo 2013 ni bwo Tom Close na Niyonshuti Ange Tricia bambikanye impeta basezerana imbere y’Imana kubana akaramata mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali mu rusengero rwa St Etienne ruherereye mu Biryogo. Kugeza ubu hashize imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore aho banafitanye abana babiri.

Reba hano indirimbo Tom Close yahimbiye umugore we

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger