AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mu mafoto, irebere uko Christiano Ronaldo yakiriwe nk’umwami akigera i Turin

Christiano Ronaldo uheruka kugurwa n’ikipe ya Juventus yamaze gusesekara i Turin mu gihugu cy’Ubutariyani, aho yakiriwe n’ibihumbi by’abafana ba Juventus bari bamutegerereje muri uyu mujyi.

Ku mugoroba w’ejo ku cyumweru ni bwo indege yari itwaye Christiano Ronaldo n’umuryango we yasesekaye mu mujyi wa Turin, aho yahise yerekeza kuri Centre y’ubuvuzi ya Juventus iherereye kuri Stade y’iyi kipe, mbere y’uko akora ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa mbere.

Akigera i Turin, Christiano yasinyiye ama autographes imbaga y’abafana ba Juventus yasanze bamutegereje ari na ko bamuririmbira banakoma mu mashyi. Ubwo yavaga ku bitaro bya Juventus, yagarutse na we aririmba agira ati”Juve, Juve.”

Mu gihe yaba amaze gutsinda ikizamini cy’ubuzima, Christiano Ronaldo arerekanwa ku mugaragaro nk’umukinnyi wa Juventus mu gikorwa kiza kubera muri Stade y’iyi kipe, mbere y’uko agirana ikiganiro n’abanyamakuru ku saha ya saa kumi n’imwe n’igice.

Byitezwe kandi y’uko aza guhura n’umutoza w’iyi kipe Massimiliano Allegri ndetse na bagenzi be basanzwe bakinira Juventus.

Mu gitondo cy’uyu wa mbere ibihumbi by’abafana ba Juventus ndetse n’abanyamakuru baramukiye ku bitaro by’iyi kipe mu rwego rwo kumureba no kumwakira, abandi ari na ko baca ku maduka atandukanye y’iyi kipe ari na ko bagura umwambaro wa nimero 7 uyu musore azajya yambara.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger