Amakuru ashushye

Mu mafoto , dore umukobwa uri murukundo na Nizzo wo muri Urban Boys

Nizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yasubukuye urukundo yigeze kugirana na Mwiza Jessica doreko hari hashize iminsi itari mike urukundo rwaba bombi rwarajemo agatotsi.

Mwiza Jessica ubundi yakundaye na Nizzo mu 2016 , iki gihe urukundo rwabo rwarashyushye ndetse ntibaterwaga ipfunwe ryo kubigaragaza kuko haba mu itangazamakuru no kumbugankoranya mbaga byari bizwi ko Nizzo akundana na Mwiza Jessica.

Nizzo ashobora kuba yarasubiranye na Mwiza Jessica kuko ubu basigaye basohokana ndetse bakanajyana ahantu hatandukanye nko mu isoko nyamara mu minsi yashize iyo washakaga kubaza Nizzo amakuru ya Jessica yakubwiraga ko atayazi kandi ko atanamuheruka yewe ngo no kuri telefoni ntibavugana, wagira gutya ukegera Jessica nawe ukamubaza icyo kibazo nawe ntazuyaze agahita agusubiza ko nta makuru ye  afite.

Gusubira mu rukundo kwa Nizzo na Jessica kwatangiye kugaragara mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 8 ukuboza 2017, kuko aba bombi bari kumwe i Nyamirambo. Jessica yari mumodoka yaritwawe na Nizzo maze basohotse mu modoka  bajyana mu Isoko kugeza nubwo batahanye.

Gusa ariko urukundo rwa Nizzo na Jessica ntabwo rurashyirwa ahagaragara neza kumugararo nubwo muri iyi minsi bari gusohokana cyane ndetse ntibanatinye gusohoka mu masaha akuze. Icyakora twagerageje kuvugisha aba bombi ngo bagire amakuru baduha maze ntibyadukundira kuko twababuze kumurongo wa telefoni.

 

Aha yari yagiye mu bukwe

 

Nizzo Muhammed umwe mu byamamare byavuzweho guhinduranya abakobwa bakundana, urugero,  Agasaro Sandrine yamenyekanye nka Sachat Kat, uyu mukobwa yiyemererako yatangiye gukundana na Nizzo afite imyaka 14 y’amavuko. Siwe gusa ariko kuko yakundanye n’abakobwa batandukanye barimo Bonne, Anitha Pendo n’uwitwa Hvette.

Icyo gihe akundana na Anitha Pendo aka gafoto kasakaye hose maze abantu batangira kumenyako Anitha na Nizzo babanye neza.

Iki gihe Anitha yari muburyohe bw’urukundo na Nizzo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger