AmakuruImyidagaduroPolitiki

Mr.Vegas yiyemeje kuzafasha Bobi Wine naramuka yiyamamarije kuba perezida

Umuhanzi Mr. Vegas umaze kwigarurira imitima ya benshi muri muzika cyane cyane muri Jamaica ari naho akorera umuzi we, yiyemeje kuzafasha Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, nazaba yiyemeje kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Uganda mu mwaka wa 2021.

Ibi Mr. Vegas yabitangaje ubwo yagiraga icyo avuga ku guhura kwa Bobi Wine na Rev. Jackson, uzwi cyane nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko ukwibabaza kwe [Bobi Wine] aharanira ubwigenge, ubutabera ndetse no kurwanya ubusumbane hagati y’abaturage byamukoze ku mutima.

Avuga ko azatera inkunga Bobi Wine, yagize ati “ Nzaza nkwamamaze igihe cyose uzaba witeguye muvandi’.

Yakomeje avuga ku muziki wa Bobi Wine, aho ashimangira ko uyu muhanzi mugenzi we yitegereje uburyo abaturage bakomeza kubabazwa, mu bwitange bwe nk’umuntu ukunda igihugu cye n’abaturage bacyo yemera kubabera igitambo.

Umuhanzi Bobi Wine akaba n’umunyapoliriki, yaririmbye mu bitaramo bibiri muri Jamaica muri  uku kwezi. Mu rugendo rwe muri iki gihugu yaje no guhura na Minisitiri w’Intebe wacyo.

Robert Ssentamu Kyagulanyi ni Umunyamuziki akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ku wa 13 Kanama 2018 nibwo yafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda arafungwa nyuma bitangazwa ko yakorewe iyicarubozo, agejejwe mu rukiko nibwo rwategetse kumufungura by’agateganyo ndetse anemererwa  kujya kwivuriza muri USA.

Depite Bobi Wine yari yatawe muri yombi ubwo habaga imyigaragambyo mu gace ka Arua ndetse n’umushoferi we akaharasirwa agahita ahasiga ubuzima. Nyuma Wine yaje gutangaza ko ababikoze ari we bari bagambiriye kwica kandi anashimangira ko ari inzego zishinzwe umutekano za Uganda zari zibyihishe inyuma.

Mr.Vegas yiyemeje kuzafasha Bobi Wine

Imwe mu ndirimbo za Mr. Vegas

Twitter
WhatsApp
FbMessenger