AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Mozambique : Umusirikare wa Botswana yaguye mu ntara ya Cabo Delgado

Igihugu cya Botswana giherutse kohereza  abasirikare 296 muri Mozambique  bagiye  nk’itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize nibwo ingabo za Bostwona zaseweho n’umukuru w’igihugu Perezida  Mokgweetsi Masisi, zari zigiye mu ntara ya Cabo Delgado yugarijwe n’ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wiyise al-Shabaab, guhera mu 2017.

Mu cyumweru kimwe kirengaho iminsi mike izi ngabo zihamaze  hasohotse Itangazo rya Minisiteri y’ingabo za Botswana ryasohotse kuri uyu wa Gatatu  taliki 04 Kanama 2021 rivuga ko hari umusirikare wa kiriya gihugu wapfiriye muri Mozambique.

IngaboBotswana ziri muri Mozambique mu rwego rwo kuyifasha kugarura amahoro, zikaba zaragiyeyo  mu bufatanye bw’ibihugu bya SADC.

Ingabo za Botswana zivuga ko uriya musirikare wabo yapfuye azize impanuka y’imodoka, ubwo yari ari mu kazi ahitwa Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado. aho ninaho hari ibirindiro by’izi ngabo ndetse n’iza Afurika y’Epfo.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Abasirikare b’i bihugu bigize SADC bibumbiye mu kiswe the SADC Mission In Mozambique (SAMIM). uebye usanga umutwe w’ Ingabo za Botswana ari wo  wabimburiye izindi mu ngabo zigize SADC kujya muri Mozambique.

Zahageze iz’u Rwanda zihamaze iminsi ndetse zaratangiye guhangana n’umutwe wa Islamic State muri kiriya gihugu. U Rwanda ruhafite abasirikare n’abapolisi 1000.

Izi ngabo za SADC  ziri muri Mozambique ziyobowe na Maj. Gen. Xolani Mankayi wo muri Afurika y’Epfo mu gihe ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Maj Gen Innocent Kabandana.

Intara ya Cabo Delgado  izi ngabo zirimo guhera mu 2017 yugarijwe n’ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wiyise al-Shabaab, Abantu basaga 3000 bamaze kwicwirwa muri aka gace , harimo abagiye bicwa baciwe imitwe

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo za Botswana ryasohotse rivuga ko hari umusirikare wa kiriya gihugu wapfiriye muri Mozambique.
Botswana iherutse kohereza  abasirikare 296 muri Mozambique  bagiye  nk’itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger