Uncategorized

Miss Supranational yatangiye, Djazira wiyambitse ubusa atuma u Rwanda rudahagararirwa

Kuri uyu wa mbere tariki ya ya 19 Ugushyingo 2018 ni bwo irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational ryatangiye nta mukobwa uhagarariye u Rwanda nyuma y’uko Djazira wari kuruhagararira yiyambitse ubusa bigatuma ahagarikwa.

Mu bakobwa 70 batumiwe guhagararira ibihugu byabo muri iri rushanwa, batangiye kugera muri Pologne ahazabera iri rushanwa,  bigaragara ko abategura irushanwa batari bamenya ko u Rwanda rutazahagararirwa kuko bavuga ko Umunyarwandakazi agitegerejwe azahagera vuba.

Munyaneza Djazira ni we wari watoranyijwe kuzaserukira u Rwanda ariko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2018 akurwa mu bahatana aryozwa amafoto amugaragaza yambaye ubusa ibintu byazamuye uburakari kuri benshi.

Miss Supranational azatorwa kuwa 7 Ukuboza 2018 mu birori bizabera muri Pologne. Muri iri rushanwa rimaze imyaka 10 riba, ryatangijwe mu 2009 n’umugabo witwa Gerhard Parzutka von Lipinski. U Rwanda nta mukobwa rufite muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 aherutse guhabwa ibaruwa imumenyesha ko atemerewe kujya muri Pologne guhatana n’abandi bakobwa ‘kubera imyitwarire mibi’ no kubusanya n’ibyo umuco nyarwanda utegeka nyuma y’uko uyu mukobwa wari guhagararira u Rwanda yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram yambaye ubusa.

Icyo gihe Dr Uwamahoro Yvonne uhitamo Miss Supranational Rwanda, yabwiye TERADIGNEWS ko bagiye kureba uburyo babona undi mukobwa usimbura Munyaneza Djazira ariko magingo aya ntawuraboneka.

Amwe mu mafoto yatumye uyu mukobwa ahagarikwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger