Imyidagaduro

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie arigukora ibizamini bya leta ku nshuro ya kabiri

Ku wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 saa 8:30 za mugitondo hirya no hino mu Gihugu nibwo hatangiye Ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye n’ amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Amakuru yamaze kumenyekana ni uko muri aba banyeshuri Miss Nishimwe Naomie ari mu bari gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2021,

Biravugwa ko Miss Naomie ari umwe mu bakandida bitabiriye ikorwa ryabyo (Candidat Libre) nk’uko bamwe mu nshuti ze za hafi babitangaje.

Aya makuru yatangajwe n’ishuti zahafi avuga ko Miss Naomi ari gukorera ibizamini bya Leta mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kivugiza kuri Groupe Scolaire Kivugiza, imwe muri Site ziri gukorerwaho ibizamini bya Leta ndetse akaba ari naho abari gusubiramo ibi bizamini (Candidat Libre) batuye mu mujyi wa Kigali bari gukorera.

Twabibutsa ko Miss Nishimwe Naomie, Nyampinga w’u Rwanda 2020, yasoje amashuri yisumbuye kuri Glory Secondary School mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (Maths, Economics and Geography [MEG]).

Amanota yasohotse yagaragaje ko yagize amanota 13 kuri 73. Ku I tariki 24 Gashyantare 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2019 bisoza amashuri yisumbuye n’ay’imyuga.

Miss Naomi icyogihe yagarutseho cyane kumbuga nkoranyambaga benshi banenga amanota ye bavuga ko nka Miss Atari akwiriye kugira ariya manota, abandi bavuga ko ntacyo bitwaye ndetse bitanabareba niba yagizemake cyangwa menshi.

Miss Naomie yiyamamarije mu Mujyi wa Kigali anawuhesha ikuzo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020. Afite umushinga wo kurwanya agahinda gakabije mu bantu.

Miss Nishimwe Naomie yegukanye amakamba abiri. Yambitswe ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic 2020] rifite agaciro ka 1,200,000 Frw anambikwa ikamba riruta ayandi rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Yahembwe imodoka nshya ya Suzuki Swift 2019 ifite agaciro ka Miliyoni 18 Frw. Uyu mukobwa yari yemerewe kandi serivisi za banki n’ubwishingizi bwo kwivuza mu gihe cy’umwaka umwe ku buntu.

 

Miss Rwanda 2020 ni umwe mu bari gukora ibizamini bya leta 2021

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger