AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Rwanda 2020: Hamenyekanye abakobwa 20 bazajya mu mwiherero

Mu muhango wabereye i Gikondo Ahasanzwe habera imurikagurisha, akanama nkemurampaka kemeje abakobwa 20 bagiye kujya mu mwiherero w’ibyumweru bibiri aho bazaba bahabwa amahugurwa abategura kugira bishakemo uzegukana ikamba ry’uyu mwaka.

Muri aba bakobwa bose, babiri barimo Irasubiza Alliance wambaye numero 11, kimwe na Nishimwe Naomie wambaye numero 31, bahise batambuka nta kindi kirebweho, kuko batowe n’umubare munini w’abatoreraga kuri Murandasi (internet) ndetse no ku butumwa bugufi.

Abandi bakobwa 18 bahawe gukomeza hakurikijwe uburyo basobanuye imishinga yabo n’uko bitwaye imbere y’imbaga bari bahagaze imbere harimo n’akanama nkemurampaka. Abo ni Mutesi Denyse (28), Ingabire Gaudence (8), Ingabire Rehema (10), Musanase Hense (26), Kirezi Rutaremara Brune (17), Mukangwije Rosine (21), Ingabire Diane (7), Ingabire Jolly Ange (9), Mutegwantebe Chanisse (27), Kamikazi Rurangirwa Nadege (15), Akaliza Hope (1), Umuratwa Anitha (42), Marebe Benitha (18), Teta Ndenga Nicole (35), Uwase Aisha (51), Nyinawumuntu Rwiririza Delice (33), Umutesi Denyse (43) na Umwiza Phiona (47).

Ibirori byatoranyirijwemo aba bakobwa, byitabiriwe n’abatari benshi ugereranyije n’ukuntu ibi birori bisanzwe bigenda, kuko abantu batari buzuye ihema uretse gusa igice cya VIP n’ahicaye ababyeyi, ahandi mu bafana wabonaga harimo intebe ziticaweho, bamwe bagakeka ko imvura yaguye hakiri kare yabigizemo uruhare.

Abakobwa batoranywaga, ntabwo bagowe cyane nk’ibisanzwe kubera ko bazaga imbere y’akanama nkemurampaka, bagasobanura imishinga yabo mu rurimi bahisemo bitandukanye n’uko mbere umukobwa yasabwaga gusubiza mu Kinyarwanda n’urundi rurimi rumwe mpuzamahanga (Igifaransa cyangwa Icyongereza).

Abakemurampaka bari bagizwe na Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016, Umuhanzikazi Mariya Yohana ukunda kuririmba indirimbo z’umuco, Mukazibera Agnes wakoze Politiki mu Rwanda akaba no mu Nteko Ishinga Amategeko, Kaberuka Teddy uzobereye iby’ubukungu, n’umunyamakuru Munyaneza James, bivuze ko Miss Jolly ari we wenyine wagarutse muri aka kanama mu bo bakoranye amajonjora yazengurukaga intara.

Aba bakobwa 20 batoranyijwe bagiye guhita bajyanwa i Nyamata mu mwiherero w’ibyumweru bibiri, bavemo bajya gutoranywamo uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 mu birori bizabera muri Kigali Arena

Abakobwa 20 batoranyijwe kuzajya mu mwiherero
Twitter
WhatsApp
FbMessenger