AmakuruImyidagaduro

Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro n’urubyiruko rwo mu ntara y’amajyarugu. (+AMAFOTO)

Ibiganiro byabaye kuri uyu munsi mu karere ka Musanze Miss Mutesi Jolly yaganiriye n’urubyiruko rw’ingeri zitandukanye muri ako karere,  aruganiriza ku “Ruhare rw’Urubyiruko mu gusigasira amahoro n’umutekano kugira ngo tugere ku Rwanda twifuza”

Iki gikorwa cyateguwe na Miss Rwanda 2016 ,   Mutesi Jolly k’ubufatanye n’Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze , umushyitsi mukuru muri ibi biganiro yari  Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney. Ibiganiro byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Musanze.

Miss Jolly yibukije urubyiruko rwa Musanze ko igihe kigeze ngo urubyiruko rugeze igihugu aheza rwifuza, Yagize “Iki Gihugu kiri mu maboko yacu, twebwe urubyiruko, duhuze imbaraga tukigeze aho twifuza ko kigera kandi iki ni cyo gihe ”

Guverineri w’intara y’amajyaruguru  Gatabazi Jean Marie Vianney  yasabye urubyiruko gukora cyane, gukoresha neza umusaruro rubona, gutekereza cyane bitandukanye n’iby’ababyeyi babo no guhanga udushya

Ikindi  Guverineri Gatabazi JMV  yanasabye urubyiruko  gukundana, gufasha kuzana ubumwe mu muryango, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kunyurwa n’ibyo rufite.

Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016 aherutse gutangiza ibiganiro  byibanda ku guha umurongo ukwiye abakiri bato no kubatoza gukunda igihugu basigasira amahoro n’umutekano gifite. aha mugutangiza ibi bikorwa yari  afatanyije n’abakora mu nzego zishinzwe umutekano.

Ibi bikorwa byiswe  “Inter-Generation Dialogue” Miss Jolly yabitangiye  ku wa 27 Kamena 2018 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho biri kwibanda ku nsanganyamatsiko ijyanye n’uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga amahoro n’umutekano by’u Rwanda rwifuzwa.

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rwariruteraniye mu cyuma cy’inama cy’ akarere ka Musanze

Urubyiruko rwa Musanze rwasabwe gukora cyane no gukoresha neza umusaruro rubona
Miss Jolly ageza ijambo rye yateguye k’urubyiruko rwa Musanze
Guverineri Gatabazi JMV  asaba urubyiruko  gukundana, gufasha kuzana ubumwe mu muryango, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kunyurwa n’ibyo rufite.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger