AmakuruImikino

Abakozi b’uruganda ruzajya rufasha Juventus guhemba Ronaldo batangiye kwigaragambya

Abakozi b’uruganda rwa Fiat rukora amamodoka batangaje y’uko bagiye kumara iminsi ibiri bigaragambya, mu rwego rwo kwamagana akayabo k’amafaranga azajya atangwa kuri Christiano Ronaldo wamaze kugera muri Juventus akubutse muri Real Madrid.

Ku munsi w’ejo ni bwo ikipe ya Real Madrid yatangaje kumugaragaro yamaze kurekura Christiano wari uyimazemo imyaka 9 akerekeza muri Juventus yo mu gihugu cy’Ubutariyani.

Amakuru avuga y’uko Ronaldo yaguzwe miliyoni 88 z’ama Pounds, ndetse bikavugwa y’uko Juventus izajya imuhemba ibihumbi 500 by’ama Pounds ku cyuweru.

Amafaranga uyu mugabo w’imyaka 33 azajya ahembwa harimo ayo azajya ahabwa n’ikipe ya Juventus, ndetse n’andi azajya aturuka mu rugandwa rwa Fiat rukora amamodoka rwishingiye gufasha Juventus kujya yishhyura uyu mukinnyi.

Ibi byatumye abakozi b’uru rugamba bigaragambya, ngo kuko bitumvikana ukuntu bahabwa imishahara y’intica ntikize bagatanga amamiliyoni bagura umukinnyi.

Itangazo ryasohowe n’urugaga rw’abakozi b’uru ruganda ryagiraga riti” Ntibyumvikana ko mu gihe abakozi ba Fca na Cnhi bamaze imyaka bakomeza gutakamba basaba umushahara wisumbuye, hanyuma uruganda rugafata ikemezo cyo kurekura amamiliyoni y’ama Euros rugura umukinnyi.”

“Twabwiwe y’uko turi mu bihe bikomeye, ko tugomba gutegereza twihanganye kugeza igihe hazamurikirwa ubundi bwoko bushya butigeze buza na n’ubu.”

“Mu gihe abakozi n’imiryango yabo bakomeje kwizirika imikanda, uruganda rwo rufata ikemezo cyo gutakaza ibifaranga byinshi ku muntu umwe!”

“Ese ibyo ni byo? Ese bishoboka y’uko umuntu umwe ahembwa ibihumbi n’amamiliyoni imiryango itabarika itabona ku kwezi? Twese dushinze imizi ku mukoresha umwe, gusa izi ngorane n’itonesha turimo ntawuzaryemera.”

Urugaga rw’aba bakozi rukomeza ruvuga y’uko rwagejeje kuri uru ruganda kuri byinshi gusa nta narimwe abakozi barwo bahwema kubaho mu buzima bugoranye.

Basanga aya mafaranga akwiye gushorwa mu bikorwa byo gukora amamodoka bizagirira akamaro ibihumbi by’abantu aho kukagirira umuntu umwe, bitaba ibyo bakigaragambya.

Bati” Kubw’impamvu zavuzwe haruguru, urugaga rw’abakozi rutangaje ko ruzakora imyigaragambyo kuva ku cyumweru tariki ya 15 Nyakanga saa yine za mugitondo kugeza ku wa kabiri ku wa 17 Nyakanga 2018.

Byitezwe y’uko Christiano Ronaldo ashobora kuzatangwaho angana na miliyoni 340 z’ama Euro mu gihe cy’imyaka 4 arimo ayo yaguzwe, imisoro ndetse n’imishahara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger