AmakuruUrukundo

Miss Muhikira Irene yasezeranye na mukuru wa Yvan Buravan

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyaknga 2018, Miss Irene Bellange Muhikira watorewe kuba Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK muri 2011 yasezeranye imbere y’Imana na Mukuru wa Yvan Buravan mu muhango wayobowe na Apotre Gitwaza.

Uyu mukobwa umaranye imyaka 8 iri kamba rya Nyampinga wa kaminuza y’Abarayiki ya Kigali’ INILAK’ [Independent Institute of Lay Adventists of Kigali] yambaye  ku wa 25 Nzeri 2011,  aracyambaye iri kamba kuko kuva icyo gihe kugeza ubu nta wundi mukobwa uramusimbura.

Miss Muhikira Irene rero yambitswe impeta nk’isezerano ryo kubana akaramata na Burabyo Ghislain, uyu musore ni mukuru w’umuhanzi Yvan Buravan uherutse gukorana indirimbo na se ariko akaba yari asanzwe aba muri Angola.

Uyu musore yari yambariwe n’abantu bazwi cyane hano mu myidagaduro nka murumuna we Burabyo Yvan[Yvan Buravan] usanzwe ari umuririmbyi ukunzwe cyane muri iki gihe mu Rwanda ndetse na Andy Bumuntu n’abandi.

Aba bombi bambikanye impeta mu birori bibereye ijisho. Ni ibirori bakoze nyuma y’iminsi micye bakoze imihango yo gusaba no gukwa yabaye tariki 15 Nyakanga 2018, ikabera mu karere ka Kicukiro. Ni nyuma kandi y’iminsi micye basezeranye imbere y’amategeko.  Uyu muhango wo gusezerana imbere y’Imana ukaba warayobowe na  n’Intumwa y’Imana, Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple Gatenga.

Andy Bumuntu na Yvan Buravan bari bambariye umugeni

Buravan yari mu basore batandatu bambariye mukuru we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger