AmakuruImyidagaduro

Miss Kalimpinya yerekeje muri Leta Zunze ubumwe za Amerika

Miss Kalimpinya Queen, ubu arabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama y’urubyiriko ihuza urubyiruko rw’Afurika ’Pana -Africa Youth Leadership’.

Iyi nama iteganyijwe ko izabera muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku cyicaro gikuru cya ONU, ikaba iri butangire uyu munsi ikazasozwa ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019.

Taliki ya 24 Nzeri 2019, nibwo Kalimpinya yahagarutse mu Rwanda yerekeza muri iki gihugu aho agiye ahagarariye u Rwanda akaba azahuriramo n’urundi rubyiruko rutandukanye rwo muri Afurika.

Ni inama yiga ku iterambere ry’urubyiruko n’uruhare rwarwo mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye.

Iyi nama kandi ikaba ifite intego yo gufasha urubyiruko rw’Afurika rwo munsi y’ubutayu bwa Sahara rwiyumvamo kuba abayobozi b’ejo hazaza.

Miss Kalimpinya Queen, yabaye igisonga cya 3 cya nyampinga w’u Rwanda 2017, akaba ari nabwo yatangiye kumvikana mu matwi y’Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari mu bihugu bitandukanye.

Miss Kalimpinya ari muri Amerika

Twitter
WhatsApp
FbMessenger