Amakuru ashushye

Miss Igisabo yanenze bikomeye abategura irushanwa rya Miss Rwanda, hanabaye impinduka ku buryo bwo guhiga

Ibi  Uwase Hirwa  Honorine wamenyekanye cyane mu gihugu nka Miss Igisabo  yabikoze ubwo bari bagiye guhigura ibyo bagezeho  ndetse ku rundi ruhande hari no guhiga ku bakobwa bari guhatanira ikamba rya 2018.

Afashe ijambo ngo asome urutonde rw’ibyo yagezeho, mu mikenyero myiza, uyu mukobwa yavuze ko abategura irushanwa rya Miss Rwanda babatereranye cyane ku buryo byatumye batanabasha kwesa imihigo nkuko byari bikwiye.

Ibi  Uwase Hirwa Honorine , Miss Igisabo nkuko benshi bamuzi,  yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2018 ubwo habaga Igitaramo Mva Rugamba /Njya Rugamba kubakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 n’abahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Uwase Hirwa Honorine yavuze ko yari afite umushinga wo guteza imbere abahinzi n’aborozi, undi mushinga yari afite nu uwo gufasha abantu kwisobanukirwa bakamenya ko ari abanyarwanda bose ndetse agafasha isanamitima, gusa ngo ntabwo yabashije kubigeraho neza  kuko nta muterankunga yari afite.

Aha niho yahereye anenga bikomeye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda ko yabatereranye, abasaba ko bakwiye kujya bafasha abakobwa gushyira mu bikorwa ibyo baba bariyemeje.

Yagize ati “ Ibyo ari byo byose kugira ngo duhige imihigo, tunaze no kuyihigura tunavuga ibyo twagezeho ni uko biba ari ingenzi ko tuba twaragize abafatanyabikorwa n’ababa baradufashije mu rugendo nka nasaba Rwanda Inspiration Back Up barumuna bacu ntimuzababaze ibyo mutabafashije. Ntabwo binshimishije juba turi hano turi batanu gusa, si uko tutakoreye hamwe ahubwo n’uko twabuze uburyo bwo kwesa ibyo twari twarahize kubera ko tutakurikiranywe.ntabwo mpamya ko twajekuvuga ibyo twagezeho, twumva ibyo abandi bazageraho ahubw turifuza kumenya abategurisha irushanwa ni gute badufasha kubigeraho.”

Akimara kuvuga ibi, Umuyobozi wa Komisiyo y’itorero ry’igihugu,Bamporiki Edouard wari ayoboye iki gitaramo yavuze ko biteye isoni kumva ko aba bakobwa batereranwa ndetse anabonera umwanya wo kubasaba kujya baba hafi y’aba bakobwa kugirango bajye besa ibyo bahise.

Kuba banenzwe na Miss Igisabo , ntabwo abategura irushanwa rya Miss Rwanda ni ukuvuga Rwanda Inspiration back Up bari batazi ko batererana aba bakobwa, ahubwo nabo babitekerejeho maze basanga hagomba kuba impinduka.

zimwe mu mpinduka zahabaye ni uko abakobwa bahigiye mu matsinda aho guhiga umuntu ku giti cye, ibi bizabafasha gukurikirana imishinga y’aba bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda kuko abategura iri rushanwa bazahitamo imishinga 2 irusha iyindi kuba myiza ubundi bayikurikirane umunsi ku wundi.

Ishimwe Dieudonne, Umuyobozi wa Rwanda Insporation Back up itegura Miss Rwanda ari mu batangaje izi mpinduka [Uwo wambaye ikote rrya kaki]
Dore uko bagiye bahigura

Miss Igisabo amaze kuvuga ijambo rye hakurikiyeho Miss Kalimpinya Queen,  aho yavuze ko amaze kubona ingaruka nyinshi zituruka ku bumenyi budahagije maze kubona abaterwa inda zitateguwe, abava mu mashuri ndetse n’abana bava mu mashuri n’ibindi

Ati “Ngewe Kalimpinya Queen, nahize kuzafasha gushing amatsinda akangurira akanigisha ku buzima bw’imyororokere mu bigo by;’amashuri ibyo bagezweho”

Yunzemo ati “Nasuye akarere ka Gisagara nk’akarere nkomokamo, nganira n’urubyiruko ku gukunda igihugu , kavukire yabo muri rusange”

Nafatanyije n’abanyeshuri bibumbiye mu muryango AERG Iwacu, turemera umubyeyi utifashije w’inshike mu karere ka Bugesera, aha twanatanze ibiganiro bikangurira kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu kandi ngo yafatanyije n’abantu batandukanye mu gikorwa cyari kigamije kuzamura impano z’urubyiruko ‘National Street Dance Competion’

Yanashimiye umubyeyi we umubyara ndetse n’inshuti ze zamufashije mu kugera kuri ibi byose akanashima RALC, Rwanda Inspiration Back Up, ndetse akanashima itangazamakuru

Yasabye ko harushwaho kunoza ingamba zo gukurikirana ba Nyampinga avuga ko imishinga yabo bose baba bafite iramutse ikurikiranwe yazafasha mu kubaka igihugu.

Umutoniwase Linda wabaye igisonga cya mbere  muri Miss Rwanda 2017,  we yagize ati : Rwari urugendo rurerure kandi rutoroshye muri make nakoze bike bishoboka, nari narahize kuzafasha abakora akazi ko mu rugo mu buryo bakwiga uko babyaza umusaruro amafaranga bahembwa buri kwezi. Ntabwo nabigezeho neza ariko nabashije gushinga amwe mu matsinda mpereye mu mudugudu ntuyemo

Yashinze koperative ikoreramo urubyiruko kuva ku bafite imyaka 16 kugeza ku bafite 35, iyi koperative  yise “Keey of Saving for Investiment”, avuga ko bihaye intego aho bagenda babika amafaranga make make bakazayakoramo umushinga.

Yubakiye ubwiherero abatishoboye mu karere ka Nyarugenge, avuga kandi ko yahagarariye u Rwanda muri Miss University abasha kuza mu icumi ba mbere

Yabwiye ba Nyampinga ko n’ubwo bo bacyuye igihe ari imbaraga z’igihugu ati “Imihigo muzahiga ntimuzarindire ko hari uzaza kubafasha nimwe muzagira uruhare mufata iya mbere” 

Hakurikiyeho  Shimwa Gelda, yagize  Ati “Ntaratangira urugendo rwose rwa Miss Rwanda, natekerezaga ko gukora ibintu biba byoroshye cyane iyo wambaye ikamba”

mbere y’uko mvuga ibijyanye n’urugendo rwanjye ndagira inama ba Nyampinga bakiri muri Boot Camp gukura kuko ugera hariya hanze ugasanga ibyo wibwira biratandukanye, Mukure, mwige gukura ubwo uwumva yumvishe

Avuga ko yari yarahize kuzashyiraho inzu y’abanyabugeni, muri iki gihe cy’umwaka ngo yagerageje kuganira n’abanyabugeni batandukanye

Avuga ko yasubye abanyeshuri bo mu Majyaruguru ku ishuri rya GS Rulindo abaganiriza ku kibazo cy’uko urubyiruko ruta amashuri kubw’impamvu zitandukanye, abatwara inda zitateganyijwe kubw’izo mpamvu.

Avuga ko nyuma yasuye abanyeshuri bo muri Camp Kigali, aha yavuze ko yasize ashinze Club ibyina imbyino za Kinyarwanda ndetse asiga batoye Perezida wayo.

Uyu kandi yavuze ko mu mpera z’Iki Cyumweru yasuye abanyeshuri bo mu Ntara y’Uburasirazuba aganiriza abo muri GS St Aloys abaganiriza ku kugira intego wihaye ukamenya no kuyikurikirana kugeza usoje ukamenya imbogamizi uko uzitaho kugira ngo ubutaha ibyabaye ntibyongere kukubaho.

Miss Iradukunda Elsa, ari nawe Nyampinga w’u Rwanda niwe wasoreje abandi  yavuze ko yari yahize kuzateza imbere Made In Rwanda aho yavuze ko yagerageje kugirana ibiganiro n’abafite inganda ndetse anagerageza kuganiriza ab’ingeri zitandukanye mu gukunda ibikorerwa mu Rwanda

Ati “Nabonaga abanyarwanda twifitemo impano ariko tukitinya ni muri urwo rwego nari nahize kuzareba abo bantu tugifite izi mpano ariko tukitinya , narabikoze nasuye inganda zikora ibintu bitandukanye birimo imyambaro, amavuta n’ibindi”.

Avuga ko yaganiriye na banyir’izi nganda ku bijyanye n’ubuziranenge bw’ibyo bakora abakangurira kugira umuco wo guhanga udushya,

Yanasuye kandi urubyiruko abakangurira gukunda Made In Rwanda, avuga ko atashatse ko Made In Rwanda yakorwa mu Rwanda gusa ahubwo yaganiriye n’abo mu bihugu birimo Germany, Swed n’Ubushinwa aganira n’abo muri Diaspora abakangurira gukunda ibyo mu Rwanda.

Yavuze ko Made in Rwanda ari ikintu kinini avuga ko ari ibintu agikomeje gukora.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger