Amakuru ashushyeImikino

APR FC yiteguye kubabaza Anse Reunion ubugira kabiri

APR Fc ifite icyizere cyo gusubiramo ibyo yakoreye Anse Reunion mu mukino ubanza wa CAF Conferedations Cup wahuje aya makipe yombi mu byumweru bibiri bishize kuri Stade Amahoro I Remera, ukararangira APR itsinze ku ibitego 4-0.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuri ubu iri kubarizwa I Victoria mu birwa bya Seychelles ifitanye umukino wo kwishyura na Anse Reunion, umukino utegerejwe gukinwa kuri uyu wa kabiri ukabera kuri Stade Linite Victoria iherereye mu murwa mukuru wa Seychelles.

Icyizere ni cyinshi ku ruhande rwa APR

Ikipe ya APR FC yari yashoboye gutsinda ibitego 4-0 mu mukino ubanza wabereye I Kigali, harimo 3(Hatrick) ya Djihad Bizimana cyo kimwe na Issa Bigirimana watsinzemo igitego kimwe.

Ikipe ya APR FC yahagurutse mu gitondo cyo kuri iki cyumweru yerekeza mu birwa bya Seychelles aho yahagurukanye imigambi yo gusubiramo ibyo yakoreye I Kigali bityo ikaba yanatambuka ijonjora ry’ibanze muri iyi mikino.

Anse Reunion iza kwakira APR kuri uyu wa kabiri.

“Twese tuzi neza akazi kadutegereje imbere ya Anse Reunion, birasa n’aho twasoje igice cyako gusa nanone twiteguye neza. Tuzakora igishoboka cyose ariko dutsinde uyu mukino. Nzi neza ko iyi kipe ifite ubushobozi bwo gutsinda”. Jimmy Mulisa, umutoza wa APR FC.

APR yahagurukanye abakinnyi 19 barimo

Kimenyi Yves, Emmery Mvuyekure, Fitina Ombalenga, Emmanuel Imanishimwe, Rukundo Denis, Herve Rugwiro, Prince Buregeya, Shafy Ngaboyisonga, J. Baptiste Mugiraneza, Amran Nshimiyimana, Martin Fabrice Twagizimana, Blaise Itangishaka, Djihad Bizimana, Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana, Maxime Sekamana, Lague Byiringiro, Innocent Nshuti na J. Claude Iranzi.

Uyu mukino uzasifurwa n’abanya Kenya barimo Anthony Ogwayo, Olivier Odhiambo na Stephen Yiembe.

Mu gihe APR yaba isezereye Anse Reunion yazahura mu cyiciro gikurikiraho na Djoliba yo muri Mali yashoboye kugera mu kiciro gikurikira nyuma y’uko Elwa United yo Muri Liberia bagombaga guhura yikuye muri aya marushanwa.

Djihad Bizimana wambaye nimero 8 ni umwe mu bazonze Anse Reunion mu mukino ubanza.
Bigirimana Issa na we ntiyoroheye abanya Seychelles.
Kuri Jimmy Mulisa, icyizere nicyinshi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger